Cyusa Ibrahim agiye kugaragaza uwo yasimbuje Jeanine Noach
Cyusa Ibrahim agiye gutaramira i Huye ku nshuro ye ya mbere

Cyusa Ibrahim agiye kugaragaza uwo yasimbuje Jeanine Noach

 Feb 10, 2023 - 03:03

Nyuma yo gutandukana na nyirasenge wa Naomie, Jeanine Noach, umuhanzi Cyusa Ibrahim yatangaje ko agiye gukorera igitaramo i Huye aho azaba ari kumwe n'uwo yihebeye.

Umuhanzi w'indirimbo ziri mu njyana ya Gakondo Cyusa Ibrahim, yatangaje ko ku nshuro ye ya mbere agiye gukorera igitaramo mu karere ka Huye aho azaba yaje kwifatanya n'abafite abakunzi kubaha ibyishimo ku munsi w'abakundana.

Iki gitaramo cyiswe “Valentine’s Live Performance” kizaba ku wa 14 Gashyantare 2023, Cyusa Ibrahim usanzwe amenyerewe mu ndirimbo nka Ndabyanze', 'Umwiza', 'Umubabaro', 'Imparamba' azafatanya n'abandi ba Dj gususurutsa abitabiriye igitaramo.

Cyusa Ibrahim yatangaje ko byanze bikunze yizeye ko abazitabira igitaramo cye bazaryoherwa dore ko abakundana bazahiga abandi bazahabwa ibihembo.

Yavuze ati “Umunsi wa ‘Saint Valentin’ nywiteguye neza, cyane ko nyuma yo gutandukana n’uwo nitaga uwanjye (Jeannine Noach); ubu mfite ikibungenge, Abazaza mu gitaramo mushonje muhishiwe kuko nzabaririmbira indirimbo zanjye z’urukundo, n’izindi za cyera mwagiye mukunda muri benshi.”

Cyusa ariko yatangaje koo nubwo azaba ari kumwe n'uwo yihebeye ariko atazamugaragaza kereka uzabasha gushishoza cyane akaba yamumenya. 

Ati “Ntago nzamugaragaza ariko nzaba ndi kumwe nawe.”

Cyusa yatangaje ko yamaze kubona umukunzi yasimbuje Jeannine Noach