Nkuko iyo umuntu agiye mu birori aba agomba kwambara neza, niko ibyamamare byose byagerageje kwambara neza cyane mu buryo butangaje nubwo harimo abari baberewe cyane.
Harry Style nshya zagaragaye ku itapi y'umutuku zitungura abantu dore ko buri wese yari yagerageje gushyiraho itandukaniro n'abandi ku byo yari yambaye.
Si imyambarire gusa, kuko hagiye hagaragara amafoto ya bamwe mu byamamare muri America byakundanyeho ariko bagatandukana gusa muri ibi birori bagahura bakaganira birengagije amateka bafitanye.

Jennifer Lopez yaserutse mu birori bya Grammy awards yambaye imyenda yakozwe n'uruganda rwa Gucci akaba yari mu bahataniye ibihembo bitandukanye.

Beyoncé agatwenge kari kose nyuma yo gukora amateka muri Grammy awards ari kumwe na Terius ‘The-Dream’ Gesteelde-Diamant, na Jay Z.

Dwayne Johnson na Adele bahuriye mu bantu bitabiriye ibi birori bombi agatwenge ku maso ari kose.

Cardi B yaserutse mu ikanzu y'ubururu ikoze mu buryo bumeze nk'ivara abageni bakunze kwambara.

Umunyarwenya Trevor Noah niwe wayoboye ibi birori byo gutanga ibihembo bya Grammy kuri uyu wa mbere mu rukerera.

Taylor Swift yaserutse ku itapi itukura mu ikanzu y'ubururu.







