Umuririmbyi Moses Ssali wamenyekanye nka Bebe Cool muri muzika ya Uganda no mu Isi muri rusange, yivuze ibigwi ubwo yari akira Umunyamakuru.
Ibyo kwivuga ibigwi yabitangaje ubwo yari kuri Televisiyo Baba TV, mu kiganiro n'Umunyakuru Simon Muyanga Lutaaya amubaza ku gitaramo cye yise Ganga Muka.
Cool akaba yatangaje ko yize Physics, Chemistry, and Mathematics (PCB) ndetse ko ayo masomo yagizemo amanota atanu y'indashyikirwa mu kizamini gisoza.

Bebe Cool akiri Umunyeshuri yari indashyikirwa
Muri Uganda nabo nko mu Rwanda babara amanota hakoreshejwe inyunguti, aho inyunguti ya A aba ihagarariye uwagize amanota yo hejuru naho uwagize E yagize ayo hasi.
Kuri iyi ngingo y'amanota, uwantsinze neza aba afite amanota atanu (5) noneho uwagize zeru (0) akaba yatsinzwe amanota ye ntacyo yayamaza.
Ku bw'ibyo, uwagize amanota 5 ahabwa impamyabumenyi ya Uganda Advanced Certificate of Education (U.A.C.E.).
Tugarutse ku muhanzi wacu Babe Cool, akaba yatangaje ko yari indashyikirwa ati " Nagize amanota atanu muri (U.A.C.E.) kandi mfite amanota 9 nagize ku mpamyabumenyi yange."
Ati" Mu cyiciro rusange (O-Level) nagize amanota icyenda ndetse n'amanota atanu mu mashuri yisumbuye (A-Level).
Bebe Cool akaba yakomeje atangaza ko ubwo yamaraga kubona impamyabumenyi ye yayeretse Nyina agahita amujyana muri Kenya.
Ikindi kandi Cool akaba yanavuze ko yize ku ishuri rimwe na Thomas Tayebwa, Umuyobozi wungirije w'inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Mu magambo ye ati " Tayebwa yari imbere yange ho umwaka umwe muri Makerere College School, kandi yari inshuti yanjye magara."

Thomas Tayebwa, Umuyobozi wungirije w'inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yari inshuti ya Bebe Cool bakiri abanyeshuri
Moses Ssali amazina yankuri, yize amashuri abanza kuri Agha Khan Primary School yaje guhinduka Kampala Primary School, akomereza muri Kitante Hill School mu cyiciro rusange nyuma ajya muri Kololo Senior Secondary School aza gusoreza muri Makerere College School.
Mu bihe byagiye bitambuka, uyu muhanzi Bebe Cool akaba yarakunze guserereza mugenzi we Bobi Wine ko yarangije afite impamyabumenyi y'umuziki, imbyino, n'ikinamico (M.D.D) yakuye muri Kaminuza ya Makerere mu 2003.
