Umunyamakuru Ruvuyanga yahaye inka Byiringiro Lague mbere yo gukora ubukwe

Umunyamakuru Ruvuyanga yahaye inka Byiringiro Lague mbere yo gukora ubukwe

 Dec 7, 2021 - 08:22

Ruvuyanga Emmanuel yahaye inka Byiringiro Lague mbere yo gukora ubukwe kuko yatsinze igitego RS Berkane.

Rutahizamu wa APR Fc akaba na rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi Byiringiro Lague yahawe inka n’umunyamakuru w’imikino Nkurunziza Emmanuel Ruvuyanga ukora kuri Radiyo y’uRwanda kubera yabashije gutsinda igitego ku mukino Apr Fc yatsinzwemo na RS Berkane ibitego 2-1 mu mikino ya Caf Confederation cup aho Apr Fc yasezerewe ku kinyuranyo cy’igitego 1.

Uyu munyamakuru ubwo yari mu kiganiro cy’imikino kuri Radiyo Rwanda muri icyi gitondo kuwa kabiri taliki 7 ukuboza yagize ati” Ubwo umukino wa RS Berkane na Apr Fc wari ugiye kubera mu muri Morocco Byiringiro yambwiyeko ari butsinde igitego atitaye ku biri buve mu mukino. Nange namubwiyeko natsinda icyo gitego nzamuha inka ku munsi we w’ubukwe none yaragitsinze, ubwo rero ngiye kuva mu kiganiro njye gutanga inka namwemereye mu bukwe bwe”

Ibi yabivuze mu gihe Byiringiro Lague na Uwase Kelia  bari mu  myiteguro yanyuma y’ubukwe buteganyijwe kuri uyu munsi nyuma  yuko bwari bwasubitswe kubera umukino Apr Fc yari igiye guhura na RS Berkane.