MOBO Awards 2021: Arlo Parks na Dave nibo bayoboye ibindi bihangange birimo Drake

MOBO Awards 2021: Arlo Parks na Dave nibo bayoboye ibindi bihangange birimo Drake

 Nov 14, 2021 - 12:50

Arlo Parks na Dave bari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana ibihembo mu byiciro byinshi mu bihembo bya Mobo Awards.

Mu bihembo bya MOBO Award (Music Of Black Origin) bitangirwa mu bwongereza aho hari ibyiciro byinshi by’abahanzi bahataniye.

MOBO Awards ni ibihembo byatangiye gutangwa mu 1996 kandi ni ibihembo bikunze guha agaciro ibikorwa byakozwe n’abirabura mu myidagamuro by’umwihariko mu muziki n’ubwo n’ubundi bwoko bw’abantu budagejwe.

Ibyiciro bihatinirwa kugeza kuwa 5 Ukuboza 2021 (Net photo) 

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandikira mu bwongereza (News.sky) kiratangaza ko umuhanzi kazi Arlo Parks n’umuhanzi Dave aribo bayoboye abandi mu kuba bashobora kwegukana ibihembo byinshi muri ibi bya MOBO Awards.

Kuki Arlo na Dave aribo bahabwa amahirwe?

Impamvu ni ukuberako aba bahanzi bombi aribo bihariye ibyiciro byinshi kurusha abandi.

Umwongereza kazi Anaïs Oluwatayin Estelle Marinha uzwi nka Arlo Parks ari mu byiciro bitatu ahatanyemo aribyo Best Album aho afite Album iri mu zikunzwe cyane ku isi yise “Collapsed in Beams”.

Arlo Parks kandi ahataniye igihembo cy’umuhanzi mwiza ukizamuka kizwi nka “Best New comer” ndetse akaba ari no mubahataniye igihembo cy’umuhanzi kazi mwiza kizwi nka “Best Female Artist”

Ibi byose bikiyongeraho kuba muri buri cyiciro ahataniyemo n’abandi ariwe uhabwa amahirwe cyane.

Arlo Parks ari mubahabwa amahirwe yo kwegukana ibihembo byinshi muri MOBO Awards (Instagram photo)

David Orobasa uzwi nka Dave nawe ari mubahabwa amahirwe yo gutwara ibihembo byinshi muri MOBO Awards kuko ariwe muhanzi ufite ibyiciro byinshi ahataniye muri ibi bihembo. Ari mu byiciro 6 ahataniyemo na bagenzi be aribyo “Album of the year” aho Album ye yise “We’re All Alone in this together” iri mu zikunzwe cyane ku isi by’umwihariko mu bwongereza.

Dave kandi arimo guhatanira ibindi bihembo birimo “Best Hip Hop Act, Song of the year.  Indirimbo ye yise Clash afatanyije na Stormzy iri muzihatanira kuba indirimbo y’umwaka”.

Dave kandi ahataniye ibindi byiciro birimo “Best Male Act”, n’ikindi cyiciro cya Video of the year aho indirimbo ye afatanyije na Fredo bise Money Talks iri muzihabwa amahirwe menshi.

Dave niwe ufite ibyiciro byinshi ahataniye muri MOBO Awards (Net photo)

Byose iyo ubirebeyeho usanga abahanzi Dave na Arlo Parks aribo bahabwa amahirwe menshi utirengagije ko bahanganye n’ibindi bihangange nka Drake, Sean Paul Kanye West n’abandi.

Muri MOBO Awards hari icyiciro cy’umuhanzi mwiza muri AFrica, (MOBO Awards net photo)