Indirimbo Queen Of Sheba ya Meddy irimo guhatanira Ibihembo bitangirwa muri Amerika

Indirimbo Queen Of Sheba ya Meddy irimo guhatanira Ibihembo bitangirwa muri Amerika

 Nov 4, 2021 - 10:13

Indirimbo ya Meddy yise Queen Of sheba iri mu ndirimbo zihagarariye izindi muri Afurika.

Zimwe mu ndirimbo za Meddy zakunzwe muri uyu mwaka harimo yise Queen of Sheba ni indirimbo ihagarariye u Rwanda mu bihembo nyafrica bizwi nka (AEAUSA). 

Africa Entertainment Award United States Of America.

Ni Ibihembo bitangirwa muri Amerika ariko bigahabwa abanyafrica.

Queen Of Sheba ya Meddy irimo guhatanira igihembo cy’indirimbo nziza muri Africa.

Indirimbo Queen Of Sheba Meddy aba aririmba anatakagiza umugore we Mimi.

Iyi ndirimbo igaragaramo ubukwe bwaba bombi , ni ibice by’amashusho isangiye n’indi ndirimbo ya Meddy yari yayibanjirije yitwa My Vow.

Umuhanzi Meddy akomeje guca uduhigo twinshi nyuma yo kuba ariwe munyarwanda umaze kurebwa cyane ku rukuta rwa YouTube. Ni nawe muhanzi nyarwanda warebwe n’abantu benshi mu gihe gito aho yarebwe n’abasaga miliyoni mu minsi 2.

Uyu mwaka Meddy waramuhiriye cyane kuko ari mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Africa  ahagera kuri 3.

Muri Afrima (All Africa Music Award)

Muri Afrmma (Africa Muzik Magazine Award) aha hombi ari mu bahanzi b’abagabo beza muri Africa y’uburasirazuba hakiyongeraho na AEAUSA ( Africa Entertainment Award United States of American) aho indirimbo ye Queen Of Sheba iri mu ndirimbo z’umwaka wa 2021 aho ihanganye n’izindi ndirimbo zirimo Essence ya Wizkid na Tems, Bounce ya Rema, Waah ya Diamond Platnumz na Koffi Olomode, Somebody’s Son ya Tiwa savage na Brandy n’izindi zakunzwe cyane.

Meddy  arimo kwishimira ko indirimbo ye Queen of Sheba imaze kugeza milioni 4 z’abamaze kuyireba kuri YouTube (Meddy Instagram Photo)

Reba Queen Of Sheba ya Meddy