Tom Sizemore yitabye Imana

Tom Sizemore yitabye Imana

 Mar 4, 2023 - 08:18

Umukinnyi wa filime muri Hollywood Tom Sizemore yaguye muri koma muri California azize indwara yibasira ubwonko.

Tariki ya 03 Werurwe 2023, nibwo Charles Lago umuvugizi wa Tom Sizemore yatangaje ko yitabye Imana mu bitaro bya Burbank muri California.

Tom Sizemore yari amaze iminsi muri koma kuva tariki ya 18 Gashyantare 2023, aho yari arwaye aneurysm indwara yibasira ubwonko.

Akaba yatabarutse ari kumwe na murumuna we Paul n'abahungu be b'impanga Jayden na Jagger w'imyaka 17 nk'uko byatangajwe na Charles Logo.

Tom Sizemore akaba yaratangiye kuba ikirangirire muri sinema muri Leta zunze ubumwe z'Amerika mu myaka y'1990.

    Tom Sizemore witabye Imana 

Yaje kumenyekana muri filime "Saving Private Ryan" ndetse vuba aha kandi yagaragaye no muri filime y'uruhererekane yiswe "Cobra Kai" akaba yaragaragaye mu gice kibanza.

Nubwo yabaye umusitari muri sinema y'Amerika, ariko kandi yagiye agaragarwaho n'imyitwarire itari myiza nko kuba yaragiye afungirwa gukoresha ibiyobyabwenge bya kokayine.

Yigeze kandi gukubita umukunzi we Heidi Fleiss muri 2003 abifungirwa ameze atandatu muri gereza.

Heidi Fleiss akaba yarigeze no kuba umuyobozi w'uruganda rw'imyidagaduro ya filime muri Amerika Hollywood.

Tom Sizemore amazina y'ukuri ni Thomas Edward Sizemore Jr, akaba yavuzetse ku wa 29 Ugushyingo 1961 muri Michigan muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika.