Kugabanuka ibiro kwa Ariana Grande biherutse guteza impungenge abakunzi be. Uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya pop, yari amenyereweho kurya indyo y’ibikomoka ku bimera, ariko amakuru avuga ko Grande muri iyi minsi yabikabije. Amakuru avuga ko atunzwe n’ibinyomoro, kale,, broccoli, tofu, n’izindi mbuto. Amakuru akomeza avuga ko uyu muhanzi amaze kunanuka bikabije ku buryo yanitse amagufa.
Ariana Grande akomeje guhangayikisha benshi kubera uburyo amaze kunanuka [Getty Images]
Ariana ahugiye mu gufata amashusho ya firime Wicked mu gihugu cy'Ubwongereza, ndetse ababyiboneye bavuga ko yasaga n’uhungetwa ubwo yavaga mu kabari kamwe i Londres. Ariko, Grande aherutse gukuraho impungenge zijyanye no kunanuka kwe mu mashusho yashyize kuri TikTok.
Yaragize ati: “Nifuzaga gusa gukemura ibibazo byanyu bijyanye n’umubiri wanjye maze nkanakomoza gato ku cyo bisobanura kuba umuntu ufite umubiri, kurebwa no guhangayikirwa cyane.”
Ariana Grande ahugiye mu gufata amashusho ya firime Wicked [Getty Images]
Grande yemeye ko abantu bagiye bagereranya uko ameze ubu, n’uko yari ameze mbere.
Yavuze ati:” Hari inzira nyinshi zitandukanye zo kugaragara neza kandi nziza, yongeraho ko abantu batagomba koroherwa no gutanga ibisobanuro ku mibiri y’abandi: “Ubuzima bwiza, ubutari bwiza, kuba munini, muto, ibi, biriya, kuba mwiza, kutaba mwiza, ibyo simbishaka. Ntabwo twagakwiye guhugira mu bintu nk'ibyo. Tugomba rwose gukora kugira ngo tudahugira muri ibyo cyane.”
Abafana ba Grande bashimishijwe no kubona akina nka Glinda The Good Witch muri firime yiswe Wicked. Aherutse gushyira hanze ifoto ye yambaye ikanzu y’iroza, ikamba rirabagirana hamwe n’inkoni muri amwe mu mashusho ari muri iyi firime. Grande yahigitse abandi bakinnyikazi bakomeye, barimo Reneé Rapp, Taylor Louderman, Dove Cameron, na Amanda Seyfried, kugira ngo agaragare muri iyi firime.
Ariana Grande bivugwa ko asigaye ahuhwa n'umuyaga, we yemeza ko anyuzwe n'uko ameze [Getty Images]
Nubwo kunanuka kwa Grande kwateje impungenge, asa nkaho yishimiye uko ameze, ndetse ashishikariza abandi kumwigana. Nkuko yabivuze mu mashusho yashyize kuri TikTok ati: “Nta buryo bwiza cyangwa bubi bwo guhangana n’ibi bintu.”
