Post Malone usigaranye ibiro nk'iby'inyoni yongeye kwigarika abamukekera ibitari byo

Post Malone usigaranye ibiro nk'iby'inyoni yongeye kwigarika abamukekera ibitari byo

 Apr 29, 2023 - 03:04

Post Malone ukomeje guhangayikisha abakunzi be kubera kunanuka, yongeye kubamara impungenge.

Post Malone yongeye kuvuga ko adafite ibibazo byo kunywa ibiyobyabwenge, mu gihe abafana bakomeje kwibaza impamvu akomeje kunanuka.

Ku wa Gatanu, umuraperi w’imyaka 27, yagiye kuri Instagram aragira ati: “Muraho mwese, nizere ko mwagize ijoro ryiza.”

Post Malone yahoze ari umugabo munini[Getty Images]

Ati: “Nashakaga kubabwira ko ntakoresha ibiyobyabwenge, nabonye abantu benshi bakomeza kumbaza ibijyanye no kuba nkomeje guta ibiro, kandi ndakeka ko biri guterwa no gukora cyane.”

Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo nka “Congratulations”,  wanatangaje muri Kamena umwaka ushize ko yibarutse umukobwa, yasobanuye ko yahisemo guhindura imirire nyuma yo kwibaruka.

Yaranditse ati: “Nahisemo kureka soda, ntangira kurya neza kugira ngo nzabashe kumarana igihe kirekire n’umwana wange.”

Post Malone ubu asigaye yarananutse ku buryo benshi bamwibazaho[Getty Images]

Nubwo, Malone wahanganye n’ibibazo byo kubatwa n'ibiyobyabwenge by'umwihariko inzoga mu bihe byashize, yagize icyo abivugaho muri Kamena 2022.

Yaragize ati: “Nakundaga Vodka, ariko bu, ndashaka kuba mwiza buri munsi. Icyo nkwiye  gukora ni ukutaba imbata, iryo ni ryo tegeko riruta ayandi. ”