Chris Brown yongeye kwishimana n'umuryango we

Chris Brown yongeye kwishimana n'umuryango we

 Apr 24, 2023 - 04:15

Umuhanzi Chris Brown wari umaze hafi amezi abiri adahura n'umuryango kubera ibitaramo yakoreraga ku mugabane w'Uburayi, magingo aya yongeye guhura n'umuryango muri USA.

Christopher Maurice Brown uzwi nka Chris Brown mu njyana ya R&B ku rwego mpuzamahanga, yagarutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y'igihe ari mu bitaramo byazengurukaga umugabane w'Uburayi.

Chris Brown wari umaze igihe atabonana n'abana be kubera ibyo bitaramo amazemo igihe mu bihugu byo mu Burayi, kuri ubu yongeye guhura n'abana muri Amerika.

Ku bw'iyo, akaba yongeye guhura n'abana be batatu nyuma y'ibyumweru 7 ari kuzenguruka Uburayi mu bitaramo yise 'Under The Influence Tour'.

Ubwo yageraga muri Amerika, akaba yahise ahuriza abana be hamwe mu rugo rwe basangira impera za weekend ibintu bidasasanzwe kubaho kenshi.

Bikaba bitangazwa ko impamvu bidasanzwe ko Chris Brown ahuriza abana be bose hamwe, ari uko inshuro nyinshi akunze kuba arikumwe n'umwe cyangwa babiri.

Ikindi kandi bikaba  bitoroshye ko bose abahuriza hamwe kuko batuye mu mijyi itandukanye, gusa kuri iyi nshuro uyu muhanzi yabashije kuba yakwishimana nabo nyuma y'igihe atababona.

Abana ba Chris Brown uko ari batatu akaba yarababyaranye n'abagore 3 batandukanye, aribo imfura ye Royalty Brown, Aeko Brown hamwe na Symphany Brown.

Nk'uko uyu muhanzi yabinyujije kuri Instagram ye, akaba yagiranye ibihe byiza n'abana be nk'uko amafoto yashyize hanze yabigaragaje aho bishimanye bakanogana muri pisine iri mu rugo rw'uyu muhanzi. 

Tugarutse gato kuri Chris Brown, akaba yaragize ibitaramo byiza mu Burayi harimo ibyo yakoreye London, Berlin n'ahandi.