Cyusa yeretse umukunzi we inzu ye nyuma yo gusangira Irayidi

Cyusa yeretse umukunzi we inzu ye nyuma yo gusangira Irayidi

 Apr 23, 2023 - 10:01

Nyuma yo gusangira ku munsi w'irayidi, cyusa yajyanye Usanase Nadjima bari mu rukundo mu karere ka Kamonyi kumwereka inzu nshya yujuje.

Ku munsi w'ejo bundi mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil Fitri, aba islam bari bamaze ukwezi biyiriza, umuhanzi Cyusa Ibrahim yaboneyeho atumira umukunzi we mushya bataha inzu amaze igihe gito yujuje.

kuri uwo munsi Usanase Nadjima umaze iminsi mu rukundo na Cyusa yagiye i Kamonyi aho inzu ya Cyusa iherereye, amufasha gutegura umunsi mukuru no kwakira inshuti n'abandimwe.

Aba bombi babaye nk'abahamya uru rukundo kuko bahise basangiza ababakurikira, amafoto yabo. Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka, Cyusa na Nadjima bavuzwe mu rukundo biratinda.

Cyusa atangiye urukundo rushya nyuma yo gutandukana na Jeannine Noach, uyu bakaba baratandukanye umwaka ushize wa 2022.

Usanase we yatandukanye na Nizigiyimana Karim Makenzi ukina mu ikipe ya Gasogi United bari barakoze ubukwe mu 2018 batandukana bafitanye umwana umwe.

Uretse Nizigiyimana bakundanye bakanakora ubukwe, mu 2016 hamenyekanye amakuru ko Usanase yari mu rukundo na Big Fizzo banaserukanye ku itapi y’umutuku mu gitaramo cyiswe Rwanda Burundi Night cyabereye i Kampala muri uwo mwaka.

Usanase Nadjima uri mu rukundo na Cyusa.