Abahanzikazi 10 b'ibizungerezi ku isi kurusha abandi

Abahanzikazi 10 b'ibizungerezi ku isi kurusha abandi

 Jan 27, 2023 - 05:59

Abahanzi benshi bakundwa cyane kubera ijwi ariko byumihariko uburanga bw'uririmba nabyo biri mu bikurura igikundiro. Dore abahanzikazi 10 b'ibizungerezi kurusha abandi bose ku isi.

Ku isi hari abahanzi benshi beza gusa nubwo bigoye kubashyira mu byiciro by'ubwiza, hari abatowe n'abantu benshi ko aribo beza b'ibihe byose.
Nkuko tubikesha wonderslist ndetse na greattophen, bashyize hanze urutonde rw'abahanzikazi 10 beza kurusha abandi ku isi yose.


10. Carrie Underwood


Ni umuhanzikazi, umukinnyi wa Film, umunyamideri ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba yaravutse mu mwaka wa 1983. Uyu mugore yatwaye ibikombe byinshi cyane gusa ikindi kinini azwiho ni uko ku myaka 13 yahagaritse kurya inyama kubera urukundo akunda inyamanswa.


9.Shirley Setia 


Yavutse ku wa 02/07/1995 akomoka mu gihugu cy'ubuhinde ahitwa Daman akurira Auckland, New Zealand. Yinjiye mu mwuga w'ubiririmbyi mu mwaka wa 2012 kugeza n'ubu akaba akiririmba. Uretse kandi kuba ari umuririmbyi, Setia ni Umukinnyi wa Film, YouTuber.


8. Billie Eilish


Ni umuhanzikazi ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yavutse ku wa 18 ukuboza 2001 Los Angeles California akaba ari umwana urimo azamuka neza mu muziki muri America aho yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2015 yamenyekanye mu ndirimbo yise ocean eyes ndetse mu mwaka wa 2017 ahita asohora EP yise don't smile at me.


7. Shakira 


Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Colombia kuri ubu akaba yabanaga n'umukinnyi wa FC Barcelona Gerard Pique ariko bakaza gutandukana nyuma yo gucana inyuma. Shakira Isabel Mebarak Ripoll yavutse ku wa 2 Gashyantare 1977 akaba azi kuvuga neza Icyongereza, igiportugal, ndetse na Spanish. Shakira akunda imbwa cyane dore ko ubu afite 3 zitwa Coquito, Chan, na Gordita.


6. Katy Perry 


Ni umuhanzikazi ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika wavutse ku wa 25 /10/1984 i Santa Barbara muri California akaba yaratangiye kuririmba mu mwaka wa 2001. Yaririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe gusa bitari gukundwa kubera kumenya kuririmba neza, ni umwe mu bahanzikazi b'ibizungerezi.


5. Dua Lipa 


Umuhanzikazi wavukiye London mu bwongereza afite imyaka 27 akaba yaratangiye kuririmba mu mwaka wa 2014 akaba yararirimbye indirimbo yakunzwe cyane yitwa one kiss.
4. Ariana Grande 


Yavukiye Boca Raton muri Florida ku wa 26 kamena 1993 atangira kuririmba mu mwaka wa 2008 ndetse akaba ari umuhanzikazi wa kabiri ukurikiranwa cyane ku rubuga rwa Instagram. Yatwaye Grammy Awards 2, American music awards 3 ndetse n'ibindi bihembo bitandukanye.


3. Taylor Swift 


Ni Umuhanzikazi wavukiye Pennsylvania mu mwaka wa 1989 ku wa 14 ukuboza yinjira mu mwuga w'ubiririmbyi mu mwaka wa 2004. Uretse kuririmba ni producer, umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wa Film ndetse na rwiyemezamirimo.


2. Kim Ji-soo 

Ni umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Korea y'amagepfo Gunpo, Gyeonggi. Yavutse ku wa 03 mutarama 1995 yinjira mu mwuga wo kuririmba mu mwaka wa 2016 ndetse kugeza nanubu akaba akiri muri uyu mwuga. Akiri umwana yakunze gukina Basketball ndetse na Taikondo.

1. Selena Gomez 


Ni umuhanzikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika Grand Prairie. Amazina ye yose ni Selena Marie Gomez aho yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2002. Selena Gomez yakunzwe cyane kubera kandi ijwi rye ryiza ndetse akaririmba indirimbo z'urukundo.