Hariho ibintu bisanzwe nijoro bibera mu byumba byo kuryamamo ku isi yose. Nyuma y’imibonano mpuzabitsina, abagabo benshi barasinzira cyane, mu gihe abagore bo bahita baryama bucece basingiza izina ryumukunzi wabo.
Ese ni iki gituma abagabo bafatwa n'agatotsi nyuma y'imibonano mpuzabitsina?
Bishobora guterwa n'imisemburo ya prolactine ugutera gusinzira nyuma yo gutera akabariro,nkuko byatangajwe n’umujyanama ku bitotsi by'abagabo, W. Christopher Winter, M.D.
Kandi umubiri wawe urekura umusemburo mwinshi wa prolactin iyo urangije. Ariko, Dr. Winter avuga ko umubiri w’umugore wawe wo, utarekura umusemburo mwinshi mu gihe cyo kurangiza. Bivuze ko kenshi utazabona umugore waguye agacuho kugera ubwo asinzira nyuma y’imibonano mpuzabitsina.
Ariko, prolactin ntabwo ari yo mpamvu yonyine ishobora gutuma ufatwa n’agatotsi.
Imisemburo ya oxytocine na yo yiyongera mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Iyi misemburo, ishobora gukuraho umunaniro wo mu mutwe, bityo biba byoroshye kuruhuka no gusinzira nyuma yo gutera akabariro.
Niba kandi ukora imibonano mpuzabitsina nta matara, bizamenyesha isaha y’umubiri wawe ko igihe cyo kuryama kigeze. Iyo ibyo bibaye, umusemburo wa melatonin ukongeza imvura z’ibitotsi.
Iyo prolactine, oxytocine, na melatonin byose byishyize hamwe, uba ufite ubushobozi bwo gusinzira neza.
Ese wakora iki niba udashaka kugwa agacuho nyuma yo gutera akabariro?
Birashoboka ko wifuza kugumana n’umukunzi wawe nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, cyangwa birashoboka ko warangije ku manywa y'ihangu, ukaba ushaka gukomeza umunsi mu mirimo yawe isanzwe
Icyo usabwa, ni uguhitamo uburyo bw’imibonano mpuzabitsina (positions) butagusaba kuryama, nkuko Dr. Winter abivuga. Uyu muhanga avuga ko kuryamisha umugongo muri kiriya gukorwa mu gihe cyo kurangiza, bimenyesha umubiri wawe ko igihe cyo gusinzira kigeze.
Ikindi, ugomba gutera akabariro ucanye amatara, niba udashaka guhita usinzira. Dr. Winter aragira ati: Muri ubwo buryo, imvubura z’ibitotsi ntabwo zizabasha gukora byoroshye.
Icya nyuma uyu muhanga avuga, ni ukuva mu buriri ukimara kurangiza. Mu buzima bwa muntu bwose, ubwonko bwacu bwamaze gufata uburiri nk’ahantu ho gusinzirira. Ntabwo bizakorohera rwose kurwanya ubushake bwo kurwanya ibitotsi, mu gihe uryamye utuje.
