Amazina nyakuri ni Louis McPherson wamamaye cyane ku izina rya Lil Wop cyangwa se The Wopster mu muziki, ni umuraperi, umwanditsi w'indirimbo ndetse akanazitunganya.
Uyu musore w'imyaka 27 y'amavuko, watangiye kumenyekana cyane mu 2017, yatangaje benshi ubwo yatangaza ko yumva ashaka kwihinduza umukobwa.

Umuraperi Lil wop ntagishaka kuba umugabo
Abicishije ku ruta rwe rwa Instagram niho yatangarije ko yumva ashaka kwihinduza umukobwa ndetse ko yatangiye urwo rugendo, ariko nanone ko bitari byakorwa.
Lil Wop yari amaze iminsi agarukwaho bitewe n'imyitwarire ye irimo nko kwisiga ibirungo by'ubwiza, kwambara imyenda y'abakobwa ndetse no kuba asigaye acuruza amashusho y'urukozasoni ku rubuga rwa OnlyFans.


Umuraperi Lil Wop arashaka kwihinduzamo umukobwa
Ikindi kandi akaba yari asanzwe avugwaho kuba aryamana n'abo bahuje igitsina, gusa ibi yabiteye utwatsi avuga ko atari umutinganyi ahubwo ko ari 'Bisexual', aryamana n'ibitsina byose.
Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka 'Say Cheese', 'Wopavelli 3' n'izindi, abantu banyuranye bakomeje kwibaza icyatumye ashaka kwihinduza umukobwa ndetse bamwe bakaba bakomeje kumunnyega cyane.
Icyakora Lil Wop nubwo yatangaje ko yifuza kwihinduza umukobwa ariko nta mazina yavuze ashaka kuzitwa mu gihe yaba yamaze guhindurwa.
