Nyuma yo kubona ko ashobora kunganira umuziki akagira ahandi akura amafaranga, umuhanzi Cyusa Ibrahim agiye kwinjira mu bucuruzi buzunganirana n'umuziki we kumwinjiriza.
Umuhanzi wamamaye mu njyana Gakondo mu Muziki nyarwanda Cyusa Ibrahim yatangiye ubucuruzi bw'ibyo kurya nyuma ya Uncle Austin bimaze guhira.
Cyusa Ibrahim nk'uko amakuru agera kuri The Choice Live abihamya, yatangije ubucuruzi bw'ibiryo binyuze muri restaurant yise "Delicious Restaurant".
Uyu muhanzi, avuga ko bizajya bijyanwa mu bukwe, ibirori by'isabukuru z'amavuko n'ibindi birori asanzwe ataramamo bityo akajya agabanya igiciro cyabyo,
Cyusa Ibrahim atangije ubucuruzi bw'ibiryo, aba undi muhanzi ubikoze nyuma ya Uncle Austin washinze Uncles Restaurant imaze kuba kimenyabose.
Bamwe mu bahanzi bagiye bakoresha izina bafite mu gukora ibindi bikorwa byabateza imbere, harimo King James, Uncle Austin, Andy Bumuntu, Amag The Black, Christopher, Riderman, ndetse n'abandi batandukanye.
