Umuhanzi Bayanni agiye gutaramira mu Rwanda

Umuhanzi Bayanni agiye gutaramira mu Rwanda

 Mar 7, 2023 - 03:02

Umuhanzi ukunzwe cyane Bayanni, agiye gukorera igitaramo mu Rwanda kizaba ku wa 12 Werurwe 2023 akazaba ari kumwe na Symphony.

Umwe mu bahanzi bagezweho muri Africa ndetse no ku isi hose ukunzwe mu ndirimbo "ta ta ta" uzwi nka Bayaani,  byemejwe ko azataramira mu Rwanda ku wa 12 werurwe 2023.

Uyu muhanzi kandi azafatanya n'itsinda rya Symphony guha abanyarwanda ibyishimo naho Dj Tyga avanga imiziki muri icyo gitaramo kizabera ahitwa Boogaloo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha, Bayanni yari aherutse gutangaza ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Afurika y’i Burasirazuba, mu minsi ishize akaba yari yataramiye muri Tanzania.

Bayaani yamenyekanye cyane kubera urubuga rwa Tik Tok ubwo yajyaga asubiramo indirimbo z'abandi zirimo Peru ya CKay, Jowo ya Davido na Felony ya Fire Boy, yasohoye indirimbo ye yise ‘African Beauty’.

kuri ubu ni umwe mu bahanzi babarizwa muri sosiyete ya Marvin Records ya Don Jazzy iyi ifasha Ayra starr, Rema, Ruger n’abandi banyuranye.