Inda ishobora kuba atari iya Kajala, hanyomojwe iby’itwita rye

Inda ishobora kuba atari iya Kajala, hanyomojwe iby’itwita rye

 Nov 14, 2022 - 08:36

Nyuma y’uko hari havuzwe inkuru y’uko Harmonize na Kajala Frida bitegura kwibaruka, havuzwe ko inda yaba itari iyabo.

Nyuma y’iminsi muri Tanzania havugwa inkuru y’itwita rya Kajala Frida, umukunzi wa Harmonize, haje andi makuru avuga ko uyu mugore yaba adatwite.

Tariki 10 Ugushyingo 2022 nibwo The Choice Live yabagejejeho inkuru ivuga itwita rya Kajala nyuma y’uko inkuru yari yabaye kimomo ko we na Harmonize baba bari hafi kwibaruka nyuma y’igihe basubiranye.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru byo muri Tanzania nka Rick Media n’ibindi, amakuru atangwa n’inshuti za hafi z’uyu muryango, aravuga ko atari Kajala Frida utwite nk’uko byari byavuzwe ahubwo ari umuntu wa hafi w’uyu muryango.

Byari byavuzwe ko bitegura kwibaruka imfura yabo ariko ngo ni inshuti yabo ya hafi.

Mu myaka ishize higeze kuvugwa inkuru y’uko umuhanzi Harmonize yaba atabyara ariko biza kunyomozwa n’uko mu 2019 yabyaranye umukobwa witwa Zureha Nasra n’umugore witwa Shanteel.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Muri 2021 nibwo Harmonize yatandukanye na Kajala Frida bapfa ko uyu muhanzi yagerageje gukundana n’umukobwa w’uyu mugore witwa Paula Kajala, ubwo uyu mwana yakundanaga n’umuhanzi Rayvanny, yaje kumuha amajwi ya Harmonize arimo amutereta birangira Harmonize abuze byose [umwana na nyina].

Harmonize yahise ahararana n’umunya Australia witwa Briana Jai gusa nawe batandukana batamaze kabiri.

Nyuma yo gutandukana na Briana Jai, Harmonize yatangiye gutakambira Kajala Frida kugeza aho amubabariye muri Mata 2022.

Harmonize yambitse impeta y’urudashira Kajala muri Nyakanga 2022 ndetse kuri ubu niwe umureberera inyungu mu muziki we.

Harmonize yahise ahararana n’umunya Australia witwa Briana Jai gusa nawe batandukana batamaze kabiri.

Nyuma yo gutandukana na Briana Jai, Harmonize yatangiye gutakambira Kajala Frida kugeza aho amubabariye muri Mata 2022.

Harmonize yambitse impeta y’urudashira Kajala muri Nyakanga 2022 rero kuri ubu niwe umureberera inyungu mu muziki we.

Harmonize na Kajala Fridah basubiranye mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’igihe uyu muhanzi arira ayo kwarika asaba imbabazi.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/harmonize-na-kajala-fridah-baritegura-kwibaruka