Bill Gates yabonye undi mukunzi

Bill Gates yabonye undi mukunzi

 Feb 10, 2023 - 12:57

Umuherwe wabaye uyoboye abandi igihe kitari giti Bill Gates yabonye undi mukunzi nyuma yo gutandukana n’umugore we.

Umugwizatunga William Henry Gates III wamamaye cyane nka Bill Gates ubwo yari ayoboye urutonde rw’abatunze akayabo kurusha abandi, nyuma yo guhabwa gatanya n’uwahoze ari umugore we Melinda French Gates aravugwa mu rukundo rushya n’Umugore witwa Paula Hurd, umugore wa nyakwigendera Mark Hurd.

Nk’uko tubikesha TMZ, Bill Gates yagaragaye ari kumwe n’uyu mugore basohotse barebana umukino wa Tennis mu gihugu cya Australia bafatanye agatoki ku kandi bigaragara ko bari mu munyenga w’urukundo.

Muri Gicurasi 2021 nibwo Bill Gates yatandukange n’umugore we Melinda Gates nyuma y’imyaka 27 babana nk’umugogore n’umugabo.

Bill Gates na Melinda French Gates bafitanye abana batatu aribo Jennifer, Rory na Phoebe.

Bill Gates uri mu bashinze kompanyi ikomeye ku isi ya Microsoft yahuriyemo n’umugore we Melinda Gates muri Microsoft bashyingiranwa muri 1994 ariko baza gutandukana nkuko uyu mugabo yabitangaje mu butumwa yashyize hanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze mu myaka ibiri ishize.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)