Meghan Markle afite umugambi mubisha ku birori by'umwami

Meghan Markle afite umugambi mubisha ku birori by'umwami

 Apr 24, 2023 - 22:33

Nyuma y'amakimbirane ya hato na hato n'umuryango w'ibwami, Meghan Markle arifuza kudobya ibirori by'umwami

N’ubwo Meghan Markle atazaba yitabiriye iyimikwa ry’umwami Charles III muri Gicurasi, bivugwa ko yiteguye guteza ibindi bibazo byinshi.

Umunyamakuru wa GB News akaba n’umwanditsi w’ikinyamakuru Daily Mail, Dan Wootton, yatangarije Sky News ati: “Nubwo Meghan adateganya kuzitabira, arashaka kwangiza byinshi mu muryango w’ibwami.”

Meghan Markle ari gutegura kurangaza abakabaye bahanze amaso ibwami[Getty Images]

Benshi bahise batera agatima ku makuru  avuga ko uyu mukinnyikazi wa firime muri Hollywood w’imyaka 41, yandikiye umwami Charles amabaruwa menshi amugaragariza impungenge afite ku ivanguraruhu mu muryango w'ibwami.

Igikomangoma Harry azaba yitabiriye iyimikwa rya se, mu gihe umugore we, Markle, azaguma muri Californiya hamwe n’abana babo Prince Archie na Princess Lilibet.

Iyimikwa ry'umwami  rizahurirana n’isabukuru y'imyaka ine y’igikomangoma Archie, isabukuru Harry atazaba arimo.

Bivugwa ko Markle yiteguye gukorera umuhungu wabo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, izaba yabereye umunsi umwe n’ibirori byo kwimika umwami, mu rwego rwo kugerageza kwiba amaso yakabaye yita ku birori by'umwami, nk’uko bivugwa n’abasobanuzi b’ibwami batandukanye.

Umwanditsi w’ibwami Lee Cohen, 6atangarije Express ati: “Birababaje cyane, kuba umuntu utagifite n’ubudahangarwa bwa cyami, asa  nkaho ashaka amahirwe ayo ari yo yose yo yatuma abasha guhagarika ibirori by’umwami”.

Umubano wa Meghan Markle, Igikomangoma Harry, n'umuryango w'ibwami, umaze igihe kitari gito utari mwiza[Getty Images]

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Archie bishobora kuzaba bikomeye, turebye ku baza byitabira. Nk’uko ikinyamakuru Mirror kibitangaza, ngo ibikomerezwa nka Oprah Winfrey, Serena Williams, Ellen DeGeneres na Portia de Rossi bose bashobora kuzaba bahari.

Amakuru menshi akomeje gushimangira ko Markle yiteguye kurangaza abantu ku munsi ukomeye wa Charles.

Wootton yabwiye Sky News ati: “Aracyashaka gufata ku gakanu umuryango w'ibwami, nubwo atazabibasha. ”