Davis D yarutishije Diez Dolla abandi bahanzi b'ikiragano gishya

Davis D yarutishije Diez Dolla abandi bahanzi b'ikiragano gishya

 Apr 14, 2026 - 23:03

Umuhanzi Davis D yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko umuhanzi Diez Dola ari umwe mu bahanzi bato bageze ku rwego ruri hejuru mu muziki ugereranyije n’abandi bakizamuka muri iki gihe.

Davis D yagarutse ku mpano z’abahanzi batandukanye bari kwigaragaza ku isoko rya muzika nyarwanda, ariko agaragaza ko Diez Dola afite umwihariko we uruta uwabandi.

Agereranya Diez Dola na bamwe mu bahanzi bagenzi be barimo Chiboo na Run Up, Davis D yavuze ko nubwo bose bafite impano kandi bakora neza, Diez Dola we yamaze kurenga urwego rw’abakiri bato.

Yagize ati: “Hasigaye hari abahanzi benshi bazi kuririmba, ariko Diez we yamaze kurenga kuri urwo rwego. Ni umwe mu bantu mbona bashobora gukora ibintu binini cyane.”

Ibi bishimangirwa  n’i ndirimbo zitandukanye uyu muhanzi yagiye akora zirimo “Exratamina” na “Repete,nizindi..” zakunzwe n’abatari bake.

Nubwo yashyize Diez Dola hejuru y’abandi, Davis D ntiyirengagije abandi bahanzi. Yavuze ko mu Rwanda hari impano nyinshi ziri kuzamuka, kandi zishobora kugera kure cyane mu muziki.

Yagarutse ku bahanzi nka Run Up, Chiboo ndetse na Diez Dola ubwe, agaragaza ko bose bafite ubushobozi bwo kugera ku rwego rwo hejuru, ndetse bamwe bakaba bashobora no kururenga kurwego rwe.

Davis D yasabye aba bahanzi gukomeza gushyiramo imbaraga no kudacika intege, kuko ibyo bakora biri ku rwego rwiza kandi bigaragaza ejo hazaza heza h’umuziki nyarwanda.

Yagize ati: “Bakomeze bashyiremo ingufu, kuko bafite ibyo bashoboye kandi biri ku rwego rwiza.”

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien