Mbabazi Chadia [Shaddyboo] arazwi cyane mu matwi y’abanyarwanda biganjemo urubyiruko.
Kuri ubu inkuru zatangiye kuba kimomo zivuga ko uyu mubyeyi yaba yitegura kwibaruka ubuheture.
Ni inkuru zabaye Kimomo nyuma asangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga agakoresho gakoreshwa n’abagore batwite, bigaragara ko atwite ariko bikaza gushyira abandi mu rujijo kuko yahise abisangiza ubundi butumwa busa n’ubuvuguruza iryo twita bugira buti “Ibishyizwe ku mbuga nkoranyambaga byose ntabwo aba aribyo”.
Ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki 06 Werurwe 2023 nibwo Mbabazi Chadia [Shaddyboo] yasangije abamukurikira ubutumwa abereka ko yamaze gusama inda, ariko nyuma y’amasaha make aza gushyira abantu mu rujijo cyane ko yaje kuvuga ko ibishyizwe ku mbuga nkoranyambaga biba bitari ukuri ndetse bidafite aho bihuriye n’ukuri.
Shaddyboo yagize ati: “ Itegeko rya mbere, ntabwo ibishyizwe ku mbuga nkoranyambaga byose biba bihuriye n’ubuzima bw’umuntu cyangwa ngo bibe ari ukuri, ntuzareke ngo imbuga nkoranyambaga zikuyobye kandi ntuzigere wizera ko ibyo ubonye ku mbuga nkoranyambaga ko bifite aho bihuriye n’ubuzima bwa nyabwo bw’uwo muntu. Hora ukangutse”.

Ni ubutumwa bwaherekeje ubundi bwasingizaga Imana avugako yakoze imirimo yayo.
Shaddyboo asanzwe ari umubyeyi w’abana biri yabyaranye na Meddy Saleh uzwi mu gutunganya amashusho y’indirimbo ariko kuri ubu akaba ari mu munyenga w’urukundo na Manzi Jeanot uherutse kumwerekana mu muryango we binakekwako abaye atwite, inda yaba ari iy'uyu musore.

Shaddyboo aherutse kwerekanwa mu muryango wa Manzi nawe yerekana abana be babiri.
Urukundo rwa Shaddyboo na Jeanot rumaze gushinga imizi dore ko kuva yatandukana na Meddy Saleh babyaranye abana babiri atari yarongeye kuvugwa mu rukundo kugeza muri 2021 ubwo yahuraga na Manzi akamutwara umutima.
View this post on Instagram
