Shadyboo yagaragaje ko yataye intambwe idasubira inyuma

Shadyboo yagaragaje ko yataye intambwe idasubira inyuma

 May 9, 2023 - 03:42

Nyuma yo gukorera igitaramo Bruxelles mu bubirigi, Shadyboo yahise ajya gusura umukunzi we ndetse basomana.

Mu mashusho Shadyboo yashyize hanze ari kumwe n'umukunzi we, yagaragaje ko yari akumbuye umukunzi we Jeannot Manzi .

Uyu mushabitsi akubutse mu gihugu cy'ububirigi aho yakoranye igitaramo n'umuhanzi w'umurundi Kidum Kibido.

Ubwo Kidum yavugaga ku kubyinishwa na Shadyboo, yavuze ko yafashijwe no kuba yarakijijwe iyo ataza kuba yarakijijwe byari kuba ibindi bindi.

Yagize ati "yambyinishije ariko amahirwe nagize ni uko nakijijwe naho ubundi byari kuba ibindi bindi"

Nyuma yo kuva mu bubirigi, yaje ahita ajya kureba umukunzi we ndetse anagaragaza ko yanyuzwe no guhura nawe.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)