Harmonize yabaye igitaramo nyuma yo kwigana Phil Peter

Harmonize yabaye igitaramo nyuma yo kwigana Phil Peter

 Oct 19, 2022 - 10:07

Umuhanzi Harmonize yabaye igitaramo muri Tanzania no muri Kenya nyuma yo gukora amashusho asa na y'indirimbo Terimometa ya Dj Phil Peter.

Umuhanzi Harmonize uri mu bakomeye muri Tanzania, ibinyamakuru byamuhaye urw’amenyo nyum y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022 yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Leave me alone” yakoranye na Abigail Chambs ariko muri ayo mashusho akagaragaramo igice kimeze neza nk’ikiri mu ndirimbo “Terimometa” ya Phil Peter na Kenny Sol.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania na Kenya byagaragaje ko igitekerezo Harmonize na Abigail Chams cyo muri iyi ndirimbo ari icyo bavanye kuri “Terimometa” ya Phil Peter na Kenny Sol.

Ibinyamakuru nka Middle Simba, Rick Media n’ibindi bizwi cyane muri Tanzania, byagaragaje ko uyu muhanzi yagerageje gukoresha igitekerezo cyo mu ndirimbo “Terimometa” ya Dj Phil Peter.

Middle Simba yagize iti “Umuhanzi Harmonize arashinjwa kwiba igitekerezo cyo mu ndirimbo “Terimometa” ya Dj Phil Peter na Kenny Sol, akagishyira mu ndirimbo “Leave me alone” yakoranye na Abigail Chams”.

Rick Media yo yafashe amafoto abiri yo mu ndirimbo “Terimometa” ya Phil Peter na Kenny Sol ndetse na “Leave me alone” ya Harmonize na Abigail Chams. Maze bandikaho bati “Mugire icyo muvuga”.

Radio Kiss Fm yo muri Kenya yagize iti “Igice cyo mu ndirimbo ya Harmonize, kirasa n’icyo muri “Terimometa” ya Phil Peter na Kenny Sol”.

Ku munsi w’ejo tariki 18 Ukwakira 2022 nibwo Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize, yashyize hanze indirimbo yise “Leave me alone” yafatanyije na Abigail Chams, icyatunguye abantu n’uko ayo mashusho asa n’ari mu ndirimbo “Terimometa” ya Dj Phil Peter na Kenny Sol yasohotse tariki 23 Nzeri 2022.

Ni amashusho agaragaza Harmonize aririmba acuramye afashwe n’amaboko y’abagabo babiri bombi nkuko byakorewe Kenny Sol mu ndirimbo “Terimometa” ya Dj Phil Peter.

Aya mashusho ya Harmonize yafashwe n’umwe mu bahanga mu kuyatunganya muri Tanzania uzwi nka @director_kenny wakoreye muri Wasafi ya Diamond Platnumz igihe kirekire naho aya Dj Phil Peter afatwa na Gad uri mu bahagaze neza mu Rwanda.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)