Inyuma ya buri firime ikomeye hari abantu benshi bayigiramo uruhare, imyandikire itangaje, hamwe n’amasosiyete atunganya firime mu bikorwa byinshi kugirango firime igaragare neza kubayireba kandi inabashimishe. Nollywood, uruganda rukomeye rwa firime muri Nijeriya n’uruganda rwa kabiri mu gukora firime zikomeye ku isi, rusohora filime zigera kuri 50 zo mu Cyongereza n’izindi ndimi nyinshi zikoreshwa muri Nijeria buri cyumweru. Umubare wa firime zikorwa na Nollywood uhindagurika buri mwaka bitewe n’impamvu zitandukanye zigaragara mu bikorwa bya firime.

Seguna Arinze ari mu bagabo bahembwa agatubutse muri sinema ya Nigeria
Nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NBS) kibitangaza, ngo filime zose za Nollywood zakozwe mu 2017 zari 450. Ziyongereye kugera kuri 565 muri 2018, 700 muri 2019, kandi nubwo hari icyorezo cya COVID-19 muri 2020, wabaye umwaka wabonetsemo umusaruro mwinshi wa firime ugera kuri 2599, umusaruro uri hejuru ugereranyije n’imyaka yashize. Hagati ya 2017 na 2020, umusaruro wa firime wiyongereyeho 478 ku ijana(478) iyo ukurikije umubare wa firime zose zakozwe.
COVID-19 yahagaritse ibikorwa byinshi, harimo no gutunganya filime. None, ni iyihe mpamvu yateye umuvuduko mwinshi wo gutunganya firime mu mwaka w’icyorezo? Filime nyinshi zafashwe amashusho mbere y'uko zikorwa. Birashoboka ko amwe muri ayo mafilime yafashwe mbere y'uko icyorezo gitangira, kandi agashyirwa hanze mbere y’uko igihugu cyose gishyirwa mu kato, cyangwa zigakomeza gukorwa hakurikizwa amategeko yagenga ubucucike bw’abantu, bigatuma filime zizamuka mu biciro.
Umusaruro mwinshi wa filime ushobora na none guterwa nuko amasosiyete atunganya firlme yari azi ko abakunzi ba filime bazabona igihe kinini cyo kureba filime mu gihe bari mu kato, bityo filime zikarebwa n’abantu benshi. Abatarigeze babona umwanya wo kureba firime bashishikajwe no kumenya firime ziheruka gusohoka kandi abadakunda kureba firime bahatiwe kuzireba bitewe n’uko bari bafite igihe kinini ntacyo bakora kubera COVID-19.
Filime zakozwe zanyuzwaga ku mbuga nka Iroko na Netflix, byoroshye kuzirebera mu rugo. Mbere y’icyorezo, firime nyinshi zasohokaga mu buryo bwa sinema mbere y'uko zitangira kunyuzwa ku mbuga za firime zitandukanye.
Kureba firime, muri kiriya gihe, bwari bwo buryo bwonyine bwo kwibagiza abantu ko icyorezo cyarimo guhitana abantu benshi, kandi bigatuma babona ko ibintu bishoboka mu buzima, ibyo bikaba impamvu izindi comedi zikunzwe nka “who is the Boss”, Hakozwe “Fate of Alakada: the party planner”, “ Quam’s money”, “Omo Ghetto: Saga” n’amakinamico nka “Citation” na “Mama drama” Zakozwe.
Uduce twa Nigeria dukorerwamo firime nyinshi kurusha utundi
Amakuru ya NBS ku byerekeranye na firime ya Nollywood kuva 2017-2021, yerekana imibare y’uduce twakorewemo firime nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2021. Lagos ni iya mbere ifite ama firime menshi, na firime 149; Onitsha ni iya kabiri hamwe na firime 140, Abuja ifite firime 107, Port-Harcourt ifite firime 12, Kano ifite 4, Benin na Bauchi nazo zifite ebyiri ebyiri.
Lagos ifite ibikorwaremezo bikomeye bya firime muri Nijeriya, bityo hakabaho umusaruro mwinshi wa firime. Niyo ntara ituwe cyane muri Nijeriya, kandi niho ibikorwa byose bijyanye n’imyidagaduro bibarizwa. Ni iwabo wa sinema nka Genesis Deluxe cinema, Silverbird cinema, Ozone cinema, IMAX cinema na Surulere cinema. Ikaba kandi izingiro ry’ikinamico muri Nijeriya, Ikinamico y’igihugu muri Iganmu. Filime zirebwa cyane muri Lagos zitera izamuka rya firime mu gihugu hose.
Onitsha, nk’umujyi wo muri Leta ya Anambra, ni ihuriro rikuru ry’ubucuruzi mu Burasirazuba bw’Amajyepfo. Ni rimwe mu masoko manini yo muri Nijeriya rifite abantu benshi baryinjiramo baje kugura ibicuruzwa kubera ko ibicuruzwa byinshi bihaboneka. Umujyi utuwe cyane kandi ubamo Sinema izwi cyane ya Rainbow Sinema n’ubundi bwoko bwa sinema. Ibi bituma iba iya kabiri mu gukorerwamo firime nyuma ya Lagos.
Abuja, umurwa mukuru w’iki gihugu, ufite ibikorwaremezo bikomeye. Hano hari sinema nyinshi muri FCT, nka The Silverbird Galleria, Genesis Deluxe Cinemas, Sunset Drive, Nilabam pictures, Tochsmileout movie theatre, J Cinemas hamwe African Free press. Ikintu gihuriweho muri izi Leta eshatu ni ibikorwa remezo bya firime byubatswe neza bituma abantu benshi bareba firime neza.

Genevieve Nnaji ni umugore uri imbere mu binjiza agatubutse muri sinema ya Nigeria
Amakuru ya NBS yerekana ko mu gihembwe cya kane cya 2019 na 2020, gutunganya firime byari hejuru kurusha ibindi bihembwe muri iyo myaka. Filime 254 na 903 zakozwe mu gihembwe cya kane cya 2019 na 2020. Ukuboza guhura n'igihembwe cya kane cy’umwaka kandi kubera ko ari ukwezi ko kuryoshya, byashoboraga guhindura impamvu firime nyinshi zakozwe kugirango abantu bagire icyo bareba bashaka kwinezeza bareba firime. Igihembwe cya nyuma cy’umwaka nicyo kibamo kenshi kubatunganya firime. Abakunzi ba firime baba biteze kubona izindi nshya kandi,baba bagomba kuzibona.
Ese firime zitwara angana iki muri Nigeria?
Gukora firime muri Nigeria bitwara impuzandengo ya miriyoni 1.2 na miriyoni 10, bitewe n’ubwiza, abayireba hamwe n’uburyo bwo kuyikwirakwiza ku isi. Gukora firime ntabwo aricyo kintu cyonyine kigira uruhare mu biciro byavuzwe haruguru. Igomba kwigaburamo ibice kugirango ushyiremo ibindi bintu bizatuma firime iba impamo. Ingengo y'imari ya firime izaba ikubiyemo kwishyura no gutanga uruhushya rwo kwerekana amashusho, umushahara w’abakinnyi ushobora kuba mwinshi iyo umukinnyi ari icyamamare mu rugaga rwa sinema, kwishyura aho bafatira amashusho, ufata amashusho, abayobora firime, abayikora, kandi aba bifata igice kinini cy'ingengo y'imari, hanyuma hakazaho, abamamaza n’abagurisha.
Abakinnyikazi ba firime binjiza agatubutse muri Nigeria
Abakinnyi ba filime bahembwa menshi muri Nollywood ni Genevieve Nnaji (N2.2 millions kuri firime), Rita Dominic (N2 millions kuri firime), Mercy Johnson (N1.7 millions kuri firime), Omotola Jalade (N1.5 millions kuri firime), Funke Akindele (N1.2 millions kuri firime), na Ini Edo (N1 million kuri firime).
Abakinnyi ba firime binjiza agatubutse muri sinema ya Nigeria
Abakinnyi bahembwa menshi, ni Richard Mofe Damijo (RMD), Desmond Elliot, Jim Iyke, Chidi Mokeme, Seguna Arinze, Mike Ezuronye na Ramsey Nouah.
Ese firime zinjiza angana iki ku gihugu cya Nigeria?
Muri 2017, miliyari N4.3 zinjijwe mu gutunganya amafilime ku nyungu rusange zo mu gihugu (GDP) muri Nijeriya. Muri 2018, inganda za sinema zatanze hafi miliyari 270 naho muri 2019, zitanga miliyari 87. Byari biteganyijwe ko mu 2022 byari kwiyongera kugera kuri miliyari 6.4.
Filime z’Icyongereza muri Nollywood zinjiza amafaranga menshi kurusha izindi filime zikozwe mu ndimi kavukire zo muri Nigeriya. Impamvu nuko, Icyongereza ni ururimi rw'isi yose kandi rushobora kumvwa na benshi byoroshye, niyo mpamvu isoko ryazo ari rinini. Filime ziheruka zo muri Nijeriya zibanda ku imico y’ibindi bihugu, bityo ni byiza. Filime Yoruba, Igbo na Hausa irebwa n'abanyanijeriya mu mahanga kugira ngo bigishe abana babo imvugo n’umuco by'igihugu cyabo.
Ese kuki firime za Nigeria zikundwa cyane?
Umwe mu bakinnyi ba firime utashatse ko izina rye ryandikwa yagize ati:“Filime z’icyongereza zifite abantu benshi kurusha filime zakozwe mu ndimi kavukire kuko Abanyafurika benshi barazireba. Ibikorerwa mu ndimi kavukire bigarukira ku masoko aho izo ndimi zivugwa. Niyo mpamvu abakinnyi muri firime z'Icyongereza nka Genevieve, Sola Sobowale, bahembwa neza. Mu nganda za sinema za Yoruba, Odunlade Adekola ni we mukinnyi uhembwa menshi muri iki gihe."
Imbogamizi ku ruganda rwa sinema muri Nigeria
Ku rundi ruhande, ntitwakwirengagiza ko ntakintu gikomeye kidahura n’imbogamizi . Imwe mu mbogamizi firime za Nollywood zahuye nazo mu gukora firime ni ukubura tekinoloji mu gukesha no kugaragara neza kwa firime. Bitandukanye na Hollywood na Bollywood bashobora kubona ikoranabuhanga cyangwa se bakaba bifitiye tekinoloji ihagaze neza, Nollywood ibura ubwo buryo, kandi byasaba amafaranga menshi mu ngengo y’imari mu gutunganya firime kugira ngo hakoreshwe bumwe muri ubwo buryo. Niyo mpamvu firime zimwe za Nollywood zakozwe zirangira nabi kubera amikoro.

Ramsey Nouah na we ari mu binjiza agatubutse muri sinema ya Nigeria
Nubwo hari iyi mbogamizi, Nollywood yo muri Nigeria, yamamaye ku isi yose kandi firime zikwirakwizwa zikanarebwa n’abantu bo mu bindi bihugu bya Afrika ntabwo ari Abanyanijeriya bonyine. Ibi bigira ingaruka kuri Afurika muri rusange kuko buri firime yo muri Nigeria ivuga isomo ry’umuco ku byerekeye umutimanama mbonezamubano umuntu yakagize, n'ibindi bihugu bya Afrika nabyo byigira k’umuco wacu.
Nk’uko byatangajwe na Femi Gbajabiamila, Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Nollywood ni uruhare runini mu buhanzi n' imyidagaduro mu rwego rw’umusaruro rusange w’igihugu kugera kuri miliyari 239, ni ukuvuga 2.3 ku ijana, kubera ko buri mwaka hakorwa umubare munini w’amafilime. Nollywood ntabwo ari urugaga rw’imyidagaduro gusa, ahubwo ni kimwe mu bikorwa byinjiza amafaranga menshi muri Nigeria.
