Uruhare rwa Messi mu guhagarika inzozi za Damson Idris zo gukina umupira

Uruhare rwa Messi mu guhagarika inzozi za Damson Idris zo gukina umupira

 Apr 24, 2026 - 18:34

Umukinnyi wa filime w’Umwongereza, Damson Idris yatangaje ko yigeze kugira inzozi zo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, ariko aza kuzireka burundu nyuma yo kubona urwego Lionel Messi akinaho.

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 34 y’amavuko, yavuze ko yakinnye ruhago kugeza ku myaka 18, afite intego yo kuzabigira umwuga. Icyakora ibintu byahindutse burundu mu gihe yari mu myaka 20 y'amavuko, ubwo yabonaga Messi akina ku rwego rwo hejuru cyane bikamuca intege bitewe n’uko yabonaga adashobora kugera ku rwego nk’urwe.

Yagize ati: “Nifuzaga kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru. Nakinnye kugeza mfite imyaka 18 y'amavuko, hanyuma umunsi umwe mbona Lionel Messi akina. Icyo gihe yari afite hafi imyaka 23 y'amavuko. Nahise numva ko ntazigera ngera ku rwego rwe.”

Icyo gihe cyabaye nk’ihinduramatwara mu buzima bwe, kuko yahise afata icyemezo gikomeye cyo kureka gukurikirana inzozi zo gukina ruhago, atangira gushaka indi nzira mu mpano zitandukanye yari afite.

Ibi byatumye hari abanga kumucira akari urutega bavuga ko ibyo yakoze bitari bikwiriye, aho bamwe mu bafana bagaragaje ko batabyemera neza kuko bavuga ko kubona umukinnyi ukomeye nka Messi byari bikwiye kumutera imbaraga aho kumuca intege.

Hari uwagize ati: “Messi yagakwiye kuba impamvu yo gukunda ruhago kurushaho, si impamvu yo kuyireka.”

Icyakora hari n’abandi bemera ko rimwe na rimwe kumenya aho ubushobozi bwawe bugarukira bishobora kugufasha gufata icyemezo cyiza ku buzima bwawe.

Nyuma yo kureka ruhago, Damson Idris yahise yinjira mu mwuga wo gukina filime, aho yaje kwamamara cyane muri sinema mpuzamahanga.

Kuri ubu ari no kwagura ibikorwa bye aho aherutse kugirwa ambasaderi wa Formula 1 ku Isi, bigaragaza uko yakomeje kwiyubaka mu zindi nzego nyuma yo guhindura umwuga.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien