Ni iki gituma umuziki udatunga abawukora?

Ni iki gituma umuziki udatunga abawukora?

 Apr 4, 2023 - 12:55

Umuziki nyarwanda ukunzwe ntago ubasha gutunga uwukora dore ko bisaba gushugurika mu bindi bakabifatanya n'umuziki.

Akenshi iyo uganiriye n'abantu bari hafi y'umuziki nyarwanda, bakubwira ko byoroshye gushoramo ariko gusarura bikaba ingume.

Nubwo abenshi baziko ari nk'imbuto y'indobanure yatunga abawukora, bamwe bakeka ko iyo mbuto bayihinga mu gihuru bigatuma badasarura umusaruro ushyitse mu muziki nyarwanda. 

Abenshi mu bahanzi bakize ni ababa basanzwe bafite ahandi bakura amafaranga hagafatanya n'umuziki bakora umunsi ku wundi.

Benshi mu bahanzi batitaye ku kazi bakora, ntawe udashidukira kujya hanze y'igihugu aho bajya guhiga amaramuko iyo mu mahanga hanze y'igihugu.

Mu bunararibonye ndetse n'ibiganiro byinshi biduhuza n'abakora umuziki, hari byinshi bituma umuziki utabasha gutunga umuntu.

1. Imyumvire 

Hari bamwe mu bantu bacyumva ko kumva indirimbo y'umuhanzi hatitawe uko yakozwe, yishimira uko imeze biba bigomba kurangira uko.

Ntabwo benshi mu bagenerwa muziki nyarwanda, ntibakunze kwita ku mbaraga umuhanzi akoresha ugasanga nta nubwo banayireba ku mbuga zibacururiza nka YouTube, Boomplay, sportify n'izindi zitandukanye. 

Abenshi baracyazihana kuri telephone bakoresheje uburyo bwa Bluetooth ndetse n'ubundi buryo butandukanye ibyo bigatuma umuhanzi ntaho yinjiriza.

Mu bitaramo by'abahanzi, abantu ntabwo baramenya agaciro ko kwishyura amafaranga afatika dore ko abenshi iyo hashyizweho amafaranga menshi birebwa na ba nyirabyo.

Abanyarwanda ntabwo bari bumva ko twebwe dushoboye ahubwo bagategereza kwishyura agatubutse ari uko haje umunyamahanga ugasanga n'ayishyuwe niwe uyakukumbye.

 2. Abanyamuziki 

Abenshi mu bakora mu muziki, ntabwo bashyize hamwe nk'abaryi b'imbuto ngo bashakishe uko bakungukira muri uyu muziki.

Bamwe mu bahanzi, bakunze kujya bavuga ko hari abatumirwa mu bitaramo bahoraho abandi bakarenzwa ingohe.

Mu barenzwa ingohe, harimo abakunzwe cyane ndetse baba bifuza kurebwa n'abafana babo bityo bigatuma abantu badashishikarira gutanga amafaranga mu muziki. 

Bamwe mu bahanzi ubwabo bifitemo akajagari ku buryo badateze gutera imbere mu gihe batabanza gushora bize umushinga neza.

Hari abakururwa n'abandi bagashora amafaranga menshi kugira ngo bemeze ariko bakaba nta buryo bashyizeho bazinjirizwamo n'ibyo bikorwa byabo.

Mu buryo bashobora gushyiraho, harimo kwamamaza ibihangano, no gushaka abajyanama bazi neza umuziki no kuwubyaza umusaruro. 

Amafaranga y'abahanzi cyane cyane abakizamuka, aba ameze nk'imboga za make zibunza ku isoko aho ushatse wese ayarira idiho kubera amashyushyu baba bafitiye umuziki.

 3. Leta

Kugeza magingo aya, ntabwo abayobozi bashinzwe imyidagaduro mu gihugu bari bashyiraho uburyo umuhanzi yakwinjirizwa n'umuziki we.

RDB yabajijwe ku kibazo cyo kubona aho abahanzi babona aho bacururiza umuziki wabo ariko imyaka yihiritse ari itanu nta kanunu.

Hari bimwe mu bitaramo bijya bihagarikwa ku bw'impamvu rimwe na rimwe zitumvikana bigatuma ubukungu bw'abahanzi budindira.

 4. Iterambere 

Uko iterambere ryiyongera, hari bimwe mu bikorwa byakwinjiriza umuhanzi ariko bikemurirwa mu ikoranabuhanga bigatuma amafaranga umuhanzi yari kubona ayabura.

Kubera imbuga nkoranyambaga duhoraho, hari igihe umuhanzi ahararukwa vuba bigatuma hari byinshi bimwinjiriza ahomba.