Moshion yatangiye ibikorwa byo kwanda

Moshion yatangiye ibikorwa byo kwanda

 Feb 21, 2023 - 08:35

Inzu y'imideri ya Moshion yatangaje ko igiye kwegereza ibikorwa byabo mu Burundi.

Iki gikorwa giteganyijwe kuva ku wa 24 kugeza ku wa 27 Gashyantare 2023 mu Mujyi wa Bujumbura, abakozi ndetse n'abayobozi b'iyi nzu y'imideri bazaba bari mu Burundi aho bazamurika ibikorwa byabo bakanagurisha ibihangano byabo.

Ni amakuru yatangajwe n'ubuyobozi bwa Moshions nyuma y'uko babonye ko mu Burundi hariyo abakiriya benshi bagura imyambaro yakozwe na Moshions, bahisemo kwegereza ibikorwa byabo abakiriya babo bakomoka mu Burundi.

Ubuyobozi “Burundi niho tugiye guhera ibikorwa byo kumenyekanisha ‘Kwanda Season1’, guhera ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru tuzaba turiyo tugurisha imyenda tuzajyana ndetse no gushyikiriza abakiliya bacu bariyo iyo bakoresheje.”

Si kumenyekanisha ibikorwa byabo gusa, ahubwo bazaha abarundi umwanya wo kubaza ibibazo bibaza kuri Moshions ndetse n'abatanga inyunganizi.

“Muri iyo minsi tuzakoramo ibikorwa bitandukanye ibyo kugurisha ndetse no guha umwanya abakiliya bacu wo kutubaza ibibazo bibaza cyane kuri Kwanda.”

Kwanda Season 1 byamenyekanye ko irimo gutunganya imyenda mishya izamurika muri Gicurasi 2023 ikazaba ihuriweho n'abahanzi benshi batandukanye bo mu bihugu birimo u Rwanda na Italy.