Shakira na Kim Kardashian mu ntambara yo kubona aho kuba

Shakira na Kim Kardashian mu ntambara yo kubona aho kuba

 May 1, 2023 - 02:57

Nyuma yo kwimukira muri Amerika akabura aho gutura yifuza, Shakira ahanganiye inzu na Kim Kardashian.

Shakira aracyashaka urugo i Miami. Uyu muhanzikazi wo muri Colombian, asa nkaho atishimiye inzu nziza yari amazemo hafi ukwezi hamwe n’abana be bombi, kuko arimo gushaka indi nzu yaturamo burundu muri Amerika.

Shakira arashaka inzu ku kirwa cya Fisher, ku bubi na bwiza[Getty Images]

Uyu muhanzikazi, watangiye ubuzima bushya hanze ya Barcelona no kure y’uwahoze ari umugabo we Gerard Pique, mu minsi mike ishize amashusho ya mbere y’ubuzima bwe umunsi ku munsi i Miami yatangiye kugaragara. Muri yo, uyu muhanzikazi agaragara ari kumwe n’umukozi w’imitungo itimukanwa, bigaragara ko uyu mugore ashishikajwe no kugura inzu nshya mu gice cyihariye cy’umujyi, ahantu hafite ubuzima bwite.

Nkuko umunyamakuru wo muri Spain, Alex Rodriguez abitangaza, ngo iyo nzu iri ku kirwa cya Fisher.

Yagize ati: “Ni agace gahenze cyane ku isi, aho usanga umubare munini w’abaherwe kuri metero kare imwe. Gashobora kugerwaho gusa n’ubwato cyangwa kajugujugu.”

Ikirwa cya Fisher,  kiri hafi ya Miami Beach, ni agace gakize cyane muri Amerika. Ikigereranyo cy’amafaranga abaturage baho bagana na 1,300 binjiza, ni hafi miliyoni 2.5 z’amadolari ku mwaka, nk’uko byagaragajwe mu kinyamakuru Bloomberg.

Kugira ngo wumve uburyo iki kirwa cya Miami cyihariye, ugomba kumenya amafaranga usabwa kwishyura nk'ubwishyu bwa mbere kugira ngo ubeyo. Ibihumbi 250 by’amadorari, ni ukuvuga asaga miliyoni 250 kugira ngo witwe umuturage waho gusa.

Kim Kardashian na we arifuza inzu Shakira ari gushaka kugura[Getty Images]

Ariko, Shakira siwe wenyine ushishikajwe niyi nzu iri kuri Fisher Island. Kim Kardashian na we yifuza gutura kuri iki kirwa cyihariye, bityo bombi bakaba bari mu rugamba rukomeye rwo guhatanira umwanya kuri iki kirwa. Abantu benshi bafite amatsiko yo kureba niba umwe muri bo,  amaherezo azimukira kuri iki kirwa, cyangwa niba bombi bazagirayo rimwe, ndetse bakaba abaturanyi.