Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023, i Kigali mu Rwanda hateganyijwe inama y'igihugu y'Umushyikirano izaba ku nshuro ya 18 muri Kigali Convention Center.
Inama y'igihugu y'Umushyikirano ni iki?
Inama y'igihugu y'Umushyikirano ihuriramo abayobozi mu nzego nkuru za Guverinoma n'Abanyarwanda bari imbere no hanze y'gihugu,aho barebera hamwe ibyagezweho ndetse bakaganira ku mbogamizi zihari n'ingamba zarushaho guteza igihugu imbere.
Iyi i nama, ikaba yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye guhera kuri Perezida wa Rebulika y'u Rwanda Paul KAGAME kugeza ku bayobozi b'inzego z'ibanze.
Abatashoboye kugera aho inama iba iri kubera, bakoresha uburyo bw'ikoranabuhanga kugira ngo batange ibitekerezo.
Ushobora gukoresha Twitter, Facebook, guhamagara kuri telefone, kohereza ubutumwa bugufi cyangwa mugahurira ahandi hantu haba hateguwe hari ibikoresho by'ikoranabuhanga mu kabikurikira imbonankubone.
Intego y'inama y'Igihugu y'Umushyikirano
Mu nama y'igihugu y'umushyikirano niho Abanyarwanda bahurira n'abayobozi babo bakabasobanurira inshingano zabo nk'abayobozi babo.
Inama y'igihugu y'umushyikirano ituma Abanyarwanda bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo no gufata ibyemezo mu bibakorerwa.
Iyi nama kandi ni urugero rwiza rwaho umuyobozi ayobora yitangaho urugera( leading by example) kandi ubuyobozi bukaba bwegerejwe abaturage.
Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yatangiye ryari?
Ku nshuro ya mbere Inama y'igihugu y'Umushyikirano yabaye tariki ya 23 Kamena 2003. Inama yaherukaga kuba ku ya 19 n'iya 20 Ukuboza 2019.
Bitewe n'icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi mu myaka ishize, hari haciyeho imyaka 3 iyi nama idaterana.
Ni iki cyitezwe mu nama y'Umushyikirano uyu mwaka
Ku nshuro ya 18 inama y'igihugu y'Umushyikirano iratangira i saa 10h00 i Kigali.
Biteganyijwe ko haribandwa ku kwegereza abaturage serivisi harimo gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rw'irembo.
Aho abantu bashobora gukurikira iyi nama
1.Uyu munsi abantu barakurikira iyi nama y'umushyikirano ku mirongo yose ya Radiyo Rwanda,
2. Ushobora kwandika ubutumwa bugufi kuri 5074
3. Kuri Facebook Umushyikirano community.
4.Ushobora no guca kuri YouTube.
https://youtube.com/live/-nze0eOo8DM?feature=share…
https://m.youtube.com/live/RO-mngMMh#bottom-sheetp
5. Kuri Twitter
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano irabera muri KCC uyu munsi.#Umushyikirano2023 uragaruka ku byagezweho mu guhangana n’ingaruka za Covid19, aho tugeze mu gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (NST1).
— Government of Rwanda (@RwandaGov) February 27, 2023
Kurikira: https://t.co/x17XP4sVB7 pic.twitter.com/QzXB88LUlQ
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano irabera muri KCC uyu munsi.#Umushyikirano2023 uragaruka ku byagezweho mu guhangana n’ingaruka za Covid19, aho tugeze mu gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (NST1).
— Government of Rwanda (@RwandaGov) February 27, 2023
Kurikira: https://t.co/x17XP4sVB7 pic.twitter.com/QzXB88LUlQ