Ukraine&Russia: Ukraine igiye kwakira indege z'indwanyi

Ukraine&Russia: Ukraine igiye kwakira indege z'indwanyi

 Mar 17, 2023 - 09:23

Igihugu cya Poland nicyo cyabimburiye ibindi bihugu gitangaza ko kigiye kohereza indege z'indwanyi muri Ukraine nyuma y'igihe izisaba.

Iminsi 387 irihiritse intambara irwanwa hagati ya Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi n'u Burusiya bitazwi neza niba hari ubufasha.

Kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2022, ibihugu byinshi byagiye byoherereza intwaro zinyuranye zo gufasha Ukraine.

Nubwo Ukraine yakiraga intwaro, ariko ntiyari yakakiriye indege z'indwanyi.

Nyuma y'igihe itakamba isaba kuzihabwa, Poland yemeye kuziyiha.

Ku bw'ibyo, Perezida wa Poland Andrzej Duda yabimburiye ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw'isi, atangaza ko bagiye koherereza Ukraine indege 4 z'indwanyi ku ikubitiro.

Yakomeje atangaza ko bazaha Ukraine indege za MiG-29 ziri hagati y'10 na 20, zikaba zizagerayo mu minsi mike igiye kuza.

Indege za MiG-29 Poland igiye guha Ukraine 

ku wa 16 Werurwe 2023, Minisitiri w'intebe wa Poland Mateusz Morawiecki akaba yaravuze ko kugira ngo izi ndege zose zizagere muri Ukraine bizatwara hagati y'iby'umweru 4 na 6.

Ku rundi ruhande igihugu cy'u Budage nacyo cyongeye kwemeza ko mu minsi mike ibifaru 14 bya Leopard 2 yemereye Ukraine biraba byageze ku mirongo y'urugamba.

Ku by'iyi mpamvu, nk'uko tubikesha ikinyamakuru Belarus partisans, cyatangaje ko abasirikare b'u Burusiya nabo batangiye imyitozo yo gukoresha ibifaru byabo bya T90M biteye nka Leopard 2 bizoherezwa n'Abadage kugira ngo bazahangane.

Magingo aya ku mirongo y'urugamba, isibaniro riracyabera muri Bakhmut, aho buri ruhande rwanze kurekura, nubwo u Burusiya aribwo buri kugenzura igice kinini cy'u mugi.