Perezida Kagame yagiranye inama n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda

Perezida Kagame yagiranye inama n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda

 May 19, 2023 - 05:57

Umukuru w'Igihugu Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano mu Rwanda zirimo RDF n’urwego rw’Iperereza ku ruhare rwazo mu bikorwa bifitiye Igihugu akamaro kandi byihutirwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, nkuko tubikesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda mu butumwa bwatambutse kuri Twitter, nibwo iyi nama y'abayobozi bakuru yateranye.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, akaba ariwe wayoboye iyi nama n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, yigaga ku ruhare rwazo mu bikorwa bifitiye Igihugu akamaro kandi byihutirwa.

Ibiro by'umukuru w'igihugu mu Rwanda, byatangaje ko kuri uyu wa Kane “Perezida Paul Kagame yagiranye inama n’abayobozi bakuru muri RDF (Ingabo z’u Rwanda), RNP (Polisi y’u Rwanda) na NISS (Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza), baganira ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu bikorwa byihutirwa mu Gihugu.

Perezida Paul Kagame yagiranye inama n'Abayobozi bakuru mu nzego z'u Rwanda

Inzego z’umutekano z’u Rwanda uretse kuba zicungira umutekano Abaturarwanda n’ibyabo, zikunze no kugaragara mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro, by’iterambere ryabo.

Nk’Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zigira ibikorwa ngarukagihe zikorana n’abaturage mu rwego rwo kubegera, zigatanga umusanzu mu bibazo biba bibugarije, yaba mu buzima, mu mibereho myiza ndetse no mu bikorwa remezo biba bikenewe.

Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rumaze iminsi micye runyuze mu bibazo by’ibiza byashegeshe igihugu cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, bigahitana abaturare 131 biganjemo abo muri iyi Ntara.

Inama yahuje abayobozi bakuru ba RDF, NISS ndetse na RNP na Perezida Kagame 

Ibi biza kandi byasize ibikorwa byinshi byangiritse ku buryo hakenewe ingengo y’imari iremereye yo kubisana, no kongera gusubiza mu buzima busanzwe imiryango myinshi yagizweho ingaruka n’ibi biza.

Iyi nama yahuje Umukuru w’u Rwanda n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, inabaye mu gihe u Rwanda rumaze iminsi ruri mu bibazo n’Igihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyakunze kuvuga ko cyifuza gushoza intambara ku Rwanda.