U Burusiya bwashwanyaguje dorone y'Abanyamerika

U Burusiya bwashwanyaguje dorone y'Abanyamerika

 Mar 16, 2023 - 12:20

Minisiteri y'ingabo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika yagaragaje uburyo dorone yabo yarashwe n'indege y'intambara y'u Burusiya.

Kuri uyu wa 16 Werurwe 2023, Minisiteri y'ingabo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika  yashyize hanze videwo yerekana ukuntu dorone yabo yarashwe n'Abarusiya.

Ku wa 14 Werurwe 2023, nibwo indege y’intambara y’u Burusiya  yagonze dorone y’Abanyamerika mu nyanja y'umukara irayishwanyaguza  by'impanuka nk'uko byatangajwe n'u Burusiya.

Nyamara nubwo Abarusiya bavugaga ko habayeho impanuka, ariko videwo yerekana ko dorone yarashwe.

Muri videwo y'amasegonda 42,  Minisiteri y'ingabo muri USA Pentagon yashyize hanze igaragaza byose uko byagenze.

Ni iki Abarusiya bavugaga kuri iyo dorone yasandajwe

Hakibaho iryo gongana nk'uko Abarusiya babivuze, batangaje ko iyo dorone yari mu butasi muri Crimea.

Nyamara ku ruhande rwa USA bavuga ko dorone itari mu butasi, bakanavuga ko dorone yabo yari mu kirere mpuzamahanga itari mu kirere cy'u Burusiya,  kandi ko bazakomeza kugurutsa dorone zabo muri ako gace.

Ku bw'ibyo, ku wa 15 Werurwe, Minisitiri w’ingabo mu Burusiya Sergei Shoigu yari yaganiriye n’umuvugizi w’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Lloyd Austin kuri icyo kibazo ariko ntihagira icyo bumvikana.

Amerika yariye karungu

Lloyd Austin ubwo yari kuri Minisiteri y'ingabo akaba yari yagize ati "Ibi kuri twe turabifata nkaho ari ibintu bikomeye cyane, ariyo mpamvu hagomba kubaho ibiganiro ku mpande zombi."

Gen. Mark Milley mu ngabo z’Amerika akaba yari yabanje gutangaza ati "Twebwe turabizi neza ko dorone yacu yari mu kirere mpuzamahanga, kandi tuzanabikomeza kuko nta mategeko twarenzeho."

Yongeye ati" Dufite ibimenyetso byerekana ko u Burusiya bwarashe dorone yacu kandi ibi ni ubushotoranyi."

Gen. Mark Milley , ubwo iyi videwo yari ikimara gusohoka, akaba yabwiye New York time ko kuri ubu atatangaza ikigiye gukurikiraho.

Ibihugu byombi bikaba bikomeje kurebana ay’ingwe nyuma y'uko USA ikomeje gutera inkunga Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.