Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mata 2023, nibwo Umugaba Mukuru w'Ingabo za (EACRF) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Maj Gen Jeff Nyagah yashishimuye ibaruwa isezera ku muriro ye ayishyikiriza Ubunyabanga bw'izi ngabo.
Maj Gen Jeff Nyagah akaba yeguye kubera igitutu akomeje gushyirwaho n’abayobozi ba DRC, ku buryo atari acyizeye umutekano we cyangwa ngo ingabo ayoboye zibashe gusohoza ubutumwa.
Uyu muyobozi w’ingabo yeguye mu gihe ubutegetsi bwa RDC bumaze iminsi bushyira mu majwi izi ngabo ko zananiwe kurasa M23, mu gihe zo zivuga ko zahawe amabwiriza yo gufasha ngo uyu mutwe uhagarike imirwano, ubashe gushyikirana na Guverinoma.
Ni iki kiri mu ibaruwa Mej GenJeff yanditse
Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, Gen Nyagah yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EAC ati "Nishimiye kukumenyesha ko neguye mu butumwa kubera impungenge zikomeye z’umutekano wanjye ubangamiwe, na gahunda zateguwe zigamije kuburizamo ubushake bwose bwa EACRF."
Gen Nyagah avuga ko habayeho kuvogera umutekano we, ku buryo aho yari atuye mu ntangiro za Mutarama 2023 hoherejwe abacanshuro bahashyira ibikoresho byumviriza, bahagurutsa za drones ndetse bakahagenzura ubwabo, ku buryo byatumye ahimuka.

Maj Gen Jeff Nyagah Umugaba Mukuru w'Ingabo za EAC muri DRC yeguye
Gen Nyagah yavuze ko bitarangirye aho, kuko hakomeje umugambi wacuzwe neza wo kumuharabika n’ingabo ze, ko badashaka kurwanya M23.
Ibyo ngo bigahuzwa n’uko Guverinoma ya RDC yakomeje gusaba ko ubuyobozi bw’izi ngabo bwajya busimburanwaho buri mezi atatu, ibintu ngo bitateganyijwe mu masezerano ashyiraho uyu mutwe.
Hiyongeraho ko mu minsi ishize hafunzwe konti ya Facebook ya EACRF, ibintu izi ngabo zivuga ko bigamije kuzica intege.
Guverinoma ya Congo yananiwe kuzuza inshingano
Mu ibaruwa ye anavuga ko Guverinoma ya RDC ngo yananiwe kwishyura ibikorwa birimo ibikenerwa n’Ibiro by’Ubuyobozi bw’ingabo, aho abakozi barara, amashanyarazi n’imishahara y’abakozi b’abasivili, mu gihe biteganywa mu masezerano.
Gen Nyagah yakomeje ati "Nshingiye kuri ibi no ku rindi sesengura nasanze umutekano wanjye nk’Umugaba w’Ingabo utizewe muri aka gace. Byongeye, iyi mikorere yatumye ubutumwa bwanjye budashoboka, bityo nkaba ngomba kuva aho ubu butumwa bukorerwa."
Kugeza ubu, Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa Congo zavuye muri Kenya, u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo.
Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zihabwa gukorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.
Ni mu gihe Ingabo za Sudani y’Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumagabo zigakorana n’iza Kenya, Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga.
