Kugabanyisha  amabere ye byatumye agurisha isambu

Kugabanyisha amabere ye byatumye agurisha isambu

 Feb 22, 2022 - 07:48

Umukobwa Witwa Toni Lewis ufite imyaka 27, yahatiwe gutanga amafaranga angana na miliyoni 7 z’amanyarwanda kugirango abashe kwibagisha amabere bitewe n’ubunini bukabije afite, ayo mafaranga akaba ari ayo yari yaragabanye ubwo bamuhaga Umunani.

Uyu mukobwa Toni Lewis akaba yarahatiwe kwibagisha amabere kugirango arebe uburyo yagabanya ububabare aterwa no kuba amabere ye  ari manini cyane kuko ababara umugongo.

Uyu mukobwa akaba yarangiwe kuba yajya mu mwuga wo kubyina kubera amabere manini ndetse akaba yarafashwe umwanzuro wo kuba yayabagisha kugirango abashe kubyina atambaye isutiya kuko byamugora kubyina mu gihe yaba yambaye isutiye.

Uyu mukobwa nyuma y’uko nyirakuru apfuye yishwe na Covid, akaba yarahise afata amafaranga 7,600£ uya shyize mu manyarwanda aka arenga Miliyoni 7, yayakoresheje yishyura ngo abe yabangwa.

Toni Lewis akaba n’ubundi yari yarangiwe kubangwa amabere mu gihe yari afite imyaka 21 y’amavuko, ibi bikaba bikomeje kuvugisha abantu benshi ubwo yagendaga yabitangazaga kuri TikTok.

Nyuma y’uko nyirakuru na sekuru bapfuye akaba yarafashwe umwanzuro wo kwibagisha ndetse akaba yaranahise atangiza gahunda yo kujya atangaza ashishikariza abakobwa ndetse n’abagore baba bafite ipfunywe itewe nuko bafite amabere manini.