Rwanda premier league 2021: Apr Fc ihatambukanye umucyo ,Rayon Sports iratsikira

Rwanda premier league 2021: Apr Fc ihatambukanye umucyo ,Rayon Sports iratsikira

 Nov 3, 2021 - 13:39

Rayon Sports ihuye n’uruva gusenya, Police Fc baragayika naho Apr Fc ihatambuka yemye.

Ni imikino y’umunsi wa kabiri yakomezaga aho umukino wabanjirije Iyindi ni Police Fc yari yakiriye Espoir.

Ni umukino abantu benshi bari bitezeko Police Fc iri butsinde ibitego byinshi bisanga ibyo yari yatsinze mu mukino wa mbere.

Ibyo abantu bari biteze sibyo byabaye kuko amakipe yombi yatangiye umukino anganya imbaraga ariko ubonako harimo aka bukuru kuko Police Fc yacishagamo igasatira cyane.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu.

Igice cya kabiri cyagarukanye isura itandukanye n’iyigice cya mbere kuko ku munota wa 73 Espoir yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tresor Ndikumana.

Nubwo Police Fc yari imaze gutsindwa igitego wabonaga igifite icyizere ko ishobora kwishyura.

Espoir ntiyatuje kuko ku munota wa 88 yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Yves Habimana maze inzozi mbi za Police Fc ziba impamo.

Umukino warangiye ari ibitego 2 bya Espoir Fc ku busa bwa Police Fc.

Indi mikino yagombaga gutangira ku isaha ya saa 15:00 ariko harengaho iminota mike ari naho hari imikino iteganyijwe na benshi.

Rutsiro Fc yari yakiriye Rayon Sports.

Ni umukino Rayon Sports yatangiye ifite imbaraga nyinshi cyane kuko yatangiye isatira ishakisha igitego kuko ku munota wa 7 Rayon Sports yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Onana Willy Essombe kuri Penaliti. 

Rayon Sports yakomeje kurusha cyane ikipe ya Rutsiro Fc byatumye Rayon Sports itsinda ikindi gitego cyari icya kabiri cyabonetse ku munota wa 24 cyatsinzwe na Nizigiyimana khalim Mackenzie.

Kuva icyo gihe Rutsiro yatangiye gukanguka itangira gusatira cyane ikomeza kwiharira umupira.

Igice cya mbere kigiye kurangira Rutsiro Fc yishyuye igitego kuri penaliti ku munota wa 45 yatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude.

Igice cya mbere kirangira ari ibitego 2 bya Rayon Sports kuri 1 cya Rutsiro Fc.

Igice cya kabiri cyagarutse Rutsiro Fc irusha Rayon Sports guherekanya umupira ariko Rayon Sports igakomeza gucungira ku makosa yakorwaga n’abasore ba Rutsiro.

Umukino wakomeje kunganya imbaraga ku mpande zombi ariko Rutsiro Fc ikagerageza gusatira cyane.

Umukino ugiye kurangira Rayon Sports yashakaga ko umukino urangira yatakaje umuzamu wayo Hategekimana Bonher wahawe ikarita itukura kubera gutinza umukino.

Ku munota wa 90+2  Rutsiro Fc yaje kwishyura igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude maze abakunzi ba Rayon bagwa igihumure.

Umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota Rutsiro Fc 2-2 Rayon Sports.

Undi mukino Wahuzaga Apr Fc na Musanze Fc .

Ni umukino watangiye ugoranye kuri buri ruhande kuko Apr Fc yasatiraga cyane naho Musanze ikugarira neza byaje gutuma umukino ukomeza kugorana ku buryo washakga ahava igitego ukahabura.

Apr Fc yakomeje kurema uburyo bukomeye bwavamo igitego ariko Musanze bari beza cyane mu kugarira.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri n’ubundi bakomeje gukina uko bakinaga mu gice cya mbere ariko Apr Fc itangira kurema uburyo bukomeye cyane kurusha mbere.

Byaje kuyihira maze ku munota wa 61 Apr Fc ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco.

Apr Fc ntiyahagaze kuko ku munota wa 63 Manishimwe Djabel atsinda igitego cya kabiri ku ruhande rwa Apr fc.

Apr Fc yakomeje gushaka ibindi bitego ari nako ikora impinduka Nzabimana Aimable yasimbuye Kwitonda Alain naho Manishimwe Djabel asimburwa na Nsanzimfura Keddy.

Nubwo Apr Fc yari yakomeje gushakisha ibitego byinshi ntibyayikundira kuko umukino warangiye ari ibitego bya 2 ku busa bwa Musanze Fc.

Indi mikino yabaga kuri uyu munsi.

Bugesera Fc 3-1 cya Etincelles

Gicumbi Fc 2-0 Étoile de l’Est

Police fc 0-2 Espoir.