Abi Moscow bongeye kubyukira mu marira

Abi Moscow bongeye kubyukira mu marira

 Jul 30, 2023 - 10:34

Ukraine yongeye kugaba igitero cya dorone mu murwa mukuru w'u Burusiya Moscow aho hangijwe byinshi.

Intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi igeze ku munsi wa 522, aho Ukraine yongeye kugaba igitero cya dorone i Moscow mu Burusiya nkuko bimaze kumenyerwa muri iyi ntambara ibahanganishije.

Ku bw'ibyo, Minisiteri y'ingabo mu Burusiya yatangaje ko mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru dorone enye zagabye igitero ku nyubako i Moscow zirimo izikoreramo za Minisitiri ariko yemeza ko zose zashyizwe ku butaka zitaragira ibyo zangiza bikomeye.

Moscow yabyukirijweho urusaku rw'amabombe

Ibiro ntaramakuru by'Abarusiya TASS magingo aya bikaba bitangaza ko umuntu umwe ari we umaze guhitanwa nibyo bitero, naho ikibuga cy'indege cya Vnukovo cyikaba cyabaye gifunzwe ho gato, ndetse indege zariho bazimurira ahandi.

Ku rundi ruhande, ibinyamakuru by'imbere mu Burusiya biratangaza ko uretse inyubako za Minisitiri zari zigambiriye, ngo hari n'inyubako zo guturamo eshatu zangiritse.

Dorone za Ukraine zangije inyubako i Moscow mu Burusiya 

Nk'ibisanzwe u Burusiya bwatangaje ko iki ari igitero cy'iterabwoba, mu gihe Ukraine nayo yinumiye nkuko isanzwe ibigenza. 

Mu gihe kandi intambara ikomeje kubura gica, Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yongeye gutangariza mu nama yamuhuje n'abategetsi bo muri Afurika ko yiteguye kujya ku meza akagirana ibiganiro na Ukraine nubwo yo yatsembye ko itazajya kuri ayo meza y'imishyikirano akiri ku butegetsi.