Miss Rwanda 2009 Bahati Grace yasezeranye na Pacifique Murekezi 

Miss Rwanda 2009 Bahati Grace yasezeranye na Pacifique Murekezi 

 Sep 5, 2021 - 05:59

Pacifique Murekezi yasezeranye na Miss Rwanda 2009 Bahati Grace. Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021, muri Double Tree by Hilton muri Leta ya Virginia muri Amerika.

Byitabiriwe n’abarimo Miss Rwanda wa 2012 Mutesi Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan (2019), Miss Iradukunda Elsa (2017).

Miss Bahati Grace yasezeranye na Murekezi Pacifique

Miss Bahati yamenyanye na Murekezi mu 2018.

Pacifique Murekezi benshi bazi nka Pacy warushinze na Bahati, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, wanakiniye ikipe ya Rayon Sports ndetse na Umubyeyi Josepha. Ababyeyi be bose bitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n’uko yakwiga. Muri uko kwishakisha yatangiye gushaka ubuzima aho yabaye umwarimu mu irerero ry’abana.

Miss Bahati ari muri ba nyampinga bakunzwe cyane mu Rwanda

Imfura ya Bahati yishimiye gutaha ubukwe bwe

Miss Bahati yari anezerewe 

Hari kandi Murekezi Olivier mukuru wa Murekezi Pacifique warushinze na Bahati Grace, uzwi cyane mu Rwanda nk’umukinnyi wa Volleyball wakanyujijeho mu myaka ishize; Ally Soudy na Murenzi Kamatali benshi bazi nka MC Nzi, The Ben , Meddy n’abandi.