Kwibuka 29: Inzira y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Rwanda

Kwibuka 29: Inzira y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Rwanda

 Apr 9, 2023 - 04:07

Urugendo rw'Ubumwe n'Ubwiyunge bw'Abanyarwanda nyuma ya Jonoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, umusaruro wavuyemo ndetse n'inzitizi zigaragaramo.

Mu gihe Abanyarwanda n'Isi bari mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994, bituma hibazwa aho ubumwe n'ubwiyunge bugeze mu Banyarwanda nyuma y'imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Ku bw'ibyo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, akaba yaragarageje ishusho y'Ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda aho bugeze ndetse n'inzitizi zirimo, ubwo yari mu nama y'igihugu y'Umushyikirano yateranye muri Gashyantare 2023.

Minisitiri Dr Bizimana mu kiganiro yatanze, yagaragaje ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda binyuze muri gahunda zitandukanye zagiye zishyirwaho na Guverinoma.

Akaba yaragarageje ko igipimo mu Rwanda tugezeho gishimishe, aho yagize ati “Igipimo tugezeho kirashimishije kandi cyasobotse kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, Abanyarwanda bakomeje kurangwa n’ubudaheranwa dukomora ku bakurambere, byatumye iteka mu mateka y’u Rwanda rwaratsinze ibihe by’amage rwahuye na byo.”

Umusaruro w'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Banyarwanda 

Mu kiganiro yatanze, akaba yaragarageje ko igipimo kigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 ku bumwe n'ubwiyunge, cyerekana ko Abanyarwanda 94,7% bemera ko ubumwe bwagezweho ndetse bakabufata nk’inshingano bagiramo uruhare nta gahato.

Bimwe mu byatumye igipimo cy'Ubumwe n'Ubwiyunge kizamuka, hakaba harimo gahunda Umunani za Leta, Abanyarwanda berekanye ko ziri ku gipimo kiri hejuru ya 93% zituma bishimira intera y’ubumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, ubwo yasobanuraga igipimo cy'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Rwanda mu nama y'igihugu y'Umushyikirano 2023

Izo gahunda zirimo iya: Ndi Umunyarwanda, Uburezi budaheza, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Itorero na gira inka. Izi uko ari eshanu zishimirwa hejuru ya 98%.

Ni mu gihe kandi imiyoborere myiza, umutekano no kugira amahirwe angana n’uburenganzira kuri bose byishimirwa hejuru ya 93%.

Inzitizi ziri mu nzira y'Ubumwe n'Ubwiyunge

Nubwo Minisitiri Dr Bizimana avuga ko hari intambwe ishimishije yatewe, ariko muri iyi nama yagaragaje ko umubare munini w’Abanyarwanda bagifite ibikomere bikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse muri uwo mubare hakaba harimo n’urubyiruko.

Minisitiri Dr Bizimana akaba yaragarageje ko Abanyarwanda 26,9% bagifite ibikomere bikomoka ku mateka kandi muri abo bafite ihungabana hakaba harimo n'rubyiruko.

Ikindi kandi kibangamiye ubumwe n'ubwiyunge, harimo ingengabitekerezo ya Jenoside, aho izamuka cyane mu bihe byo Kwibuka, ikanaboneka mu rubyiruko.

Mu kwibuka 2021, urubyiruko rwagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside ni 57 ku bantu 184 (30.9%) bayikurikiranyweho.

Mu kwibuka 2022, ingengabitekerezo ya jenoside yagaragaye ku rubyiruko 44 ku bantu 179 (24.5%). 

Muri rusange, mu myaka 5 ishize ku va 2018-2022, ingengabitekerezo ya Jenoside ikaba yaragabanutseho 17.5%.

Muri rusange Minisitiri Dr Bizimana, akaba yaragaragaje ko imvugo z’ibinyoma n’urwango byigishwa Abanye-Congo bigashyigikirwa n’Abanyamahanga bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda n’imibanire n'abaturanyi, gusa asaba urubyiruko kwiga kandi rugasobanukirwa amateka y'u Rwanda.