Bruce Melodie ayoboye urutonde rw’abakurikirwa kuri Twitter

 Aug 17, 2021 - 04:44

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ni we muhanzi ufite abamukurikira benshi mu bahanzi b’abanyarwanda.

Umwanditsi: Danny RUREMA

Uyu muhanzi afite abamukurikira basaga ibihumbi 36 (36k) ikaba yemewe ko ari ye (verified account). Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda ku rugero rwo hejuru.

The Ben arushwa na Bruce Melodie kugira abamukurikira

Yaba ku gusohora imiziki myiza kandi ikundwa, mu gutwara ibikombe bya hano mu Rwanda. Mu 2020 yegukanye The Choice Male artist of the year mu cyiciro cy’abahanzi bahataniraga kuvamo uwakoze kurusha abandi muri uwo mwaka. Yegukanye kandi icya Kiss Summer Award ndetse na Isango na Muzika Award mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi. Indirimbo ze zikunze kuyobora intonde (top/charts/playlists) z’imiziki ikunzwe, no gutumirwa mu bitaramo bitandukanye.

Meddy akurikirwa n'ibihumbi 35.7k

Ni muri urwo rwego abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga batangiye kwiyongera umunsi ku wundi , nawe azikoresha ubudasiba.

Butera Knowless akurikirwa n'ibihumbi 11.3k

Bruce Melodie akurikirwa n'ibihumbi 36k

Ubu Bruce Melodie ni umuhanzi wa Kane ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram Nyuma ya Meddy , Knowless Na The Ben akaba uwa mbere ku rubuga rwa Twitter.

Reba Katapilla