Umuraperi Lil Baby n’umurinzi we bafunguwe nyuma yo gufungirwa urumogi

Umuraperi Lil Baby n’umurinzi we bafunguwe nyuma yo gufungirwa urumogi

 Jul 9, 2021 - 10:38

Lil Baby n’umurinzi we bafunzwe ijoro rimwe I Paris bazira gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi (Cannabis).

Bafunguwe bacibwa ihazabu nkuko polisi ya mu Bufaransa yabitangaje. Domnique Armani Jones w’imyaka 26 ijoro ry’umunsi wa kane yarimaze muri kasho. Yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu munsi. Ubwo yafatwaga yari kumwe na James Harden ariko we ntiyafashwe kuko nta cyo yakurikiranywagaho. Lil Baby yavukiye I Atlanta muri Leta ya Georgia. Yakoranye n’ibyamamare birimo Drake, Future na Lil Wayne.