Umwana wa Wayne Rooney yakoze agashya

Umwana wa Wayne Rooney yakoze agashya

 Oct 4, 2021 - 08:09

Imfura igenda nka se Kai Rooney yakoze agashya yerekana ibimenyetso byo kuzakorera se mu ngata.

Hari mu mukino wahuje Manchester United na Liverpool z’abatarengeje imyaka 12.

Uyu mwana wa kizigenza Wayne Rooney ubwo batsindwaga na Liverpool 5-4 Manchester.  Ibyo bitego byose bya Manchester United byatsinzwe n’uyu mwana Kai Rooney.

Uyu mwana ukiri muto yerekanye ibimenyetso ko ashobora kuzaba igihanganye nka se Wayne Rooney wakiniye igihugu cy’ubwongereza na Manchester, Everton agatsinda ibitego bitagira ingano.

Kai Rooney yatsindiye Manchester United ibitego 4 wenyine abantu bategereje kumubona atsinda ibitego ari kumwe na Cristiano Junior nkuko Cristiano Ronaldo yabikoze ari kumwe na Wayne Rooney muri Manchester United.