Phil Peter wasohoye indirimbo ari kumwe na Marina yaciye amarenga yo gushinga Radiyo-Video

Phil Peter wasohoye indirimbo ari kumwe na Marina yaciye amarenga yo gushinga Radiyo-Video

 Oct 1, 2021 - 06:52

Umwe mu banyamakuru bazwi hano mu Rwanda mu myidagaduro Phil Peter yaciye amarenga ko ashobora kuzashinga Radiyo.

 Uyu munyamakuru  ubwo yari mu kiganiro kuri Kiss fm  yabanje kubazwa  n’umunyamakuru uko yaba yarakoze Indirimbo iri muzakunzwe kurusha izindi mu Rwanda muri (Best Summer song) yavuze ko igitekerezo cyo gukora Indirimbo Amata cyavuye kuri producer Element (Eleèeh) kuko yarimo aranywa Amata bituma abona igitekerezo cyo kuyikorana na Social Mula .

Phil Peter yavuzeko kuba yarize ubuganga ariko ntabukore  atabyicuza kuko Ubuganga aribwo bwatumye ajya gukora kuri radiyo kuko bwa mbere ajyayo yari agiye gusobanura indwara y’umugongo bituma bamubonamo impano y’ubunyamakuru. 

Phil Peter abajijwe niba kuba umunyamakuru hari icyo bimufasha mu kwamamaza Indirimbo ze kugirango zikundwe yabihakaniye kure avugako ahubwo arizo mbogamizi zikomeye ahura nazo ati”bamwe mu banyamakuru bagenzi bange by’umwihariko abo twatangiranye urugendo ntibajya banantumira batekerezako nje kubatwara isoko". akomeza avugako usibye no kuba batamutumira mu biganiro byabo aba atabitezeho amaso ati”Nizerera mu gukora igihangano cyiza ubundi kikicuruza.".

Phil Peter yavuzeko kuba batamukina cyangwa ngo bamutumire ntacyo bigitwaye kuko ubu aho ibintu bigeze Umuntu yanashinga radio ye. Yagize ati”Ngewe nabaye impirimbanyi y’umuziki nyarwanda aho abakoresha b’amaradiyo batakundaga umuziki nyarwanda ariko we agakomeze kuwurwanirira".

Kuri aya manywa Phil Peter yashyize hanze indirimbo yise Bimpame yakoranye na Marina