USA yatanze gasopo ku ngabo za EAC ziri muri RDC

USA yatanze gasopo ku ngabo za EAC ziri muri RDC

 Apr 22, 2023 - 04:51

Mu nama y'Umuryango w'Abibumbye, USA yaburiye ingabo za EAC zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri DRC kutongera ibibazo, inabasaba DRC kwitandukanya na FDLR.

Muri iki Cyumweru hagati, nibwo akanama gashinzwe amahoro n'umutekano mu Isi mu Muryango w'Abibumbye UN, Guverinoma ya USA yasabye ingabo za EAC ziri muri RDC kwirinda kongera umwuka mubi mu gihe umutekano usanzwe warangiritse muri iki gihugu.

Ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba bifite ingabo muri DRC bikaba birimo: Uganda, Kenya, U Burundi, Sudani y'Epfo ndetse na Angola.

Kuri iyi mpamvu, uyu muburo uje mu gihe ibintu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bikomeje kuba bibi, aho impande zihanganye (FARDC na M23) zisa nk’izikomeje kwitegura intambara karahabutaka.

Ku bw'iyo, Ambasaderi Robert Wood, intumwa ya Amerika mu Muryango w’Abibumbye, akaba yaravuze ko ingabo za EAC zitagomba kurushaho gukomeza ibibazo bisanzwe muri DR-Congo, ahubwo ko zikwiye guharanira kugarura amahoro mu gihugu no mu karere k’Ibiyaga Bigari nk’uko Daily Monitor ibitangaza.

Ambasaderi Robert Wood, intumwa ya USA mu Muryango w’Abibumbye

Ambasaderi Robert yagize ati "Nongeye guhamagarira abayobozi b’Akarere guharanira ko ingabo zabo zubahiriza uburenganzira bwa muntu, gushyira imbere umutekano w’abaturage, no kwirinda ibikorwa bitemewe, nko gucukura umutungo kamere."

Akaba kandi yaravuze ko izi ngabo zigomba gufatanya n'ingabo za Leta, iza MONUSCU n’imiryango ishinzwe ubutabazi y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Ikindi kandi akaba yaravuze ko Amerika ihamagarira impande zose gukora ibyihuse kugira ngo zuzuze ibyo ziyemeje mu itangazo rya Luanda mu buryo bwuzuye, harimo no gusubira inyuma kuzuye kwa M23 isubira ku murongo wa Sabyinyo, hagakurikiraho gukusanya no kwamburwa intwaro.

Akaba kandi yarasabye Leta ya DR-Congo guhita ihagarika ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro, harimo na FDLR.