Icyo kwitega ku mukino uzahuza Amavubi na Uganda

Icyo kwitega ku mukino uzahuza Amavubi na Uganda

 Oct 1, 2021 - 07:34

Ikipe y’igihugu y’Urwanda Amavubi arimo kwitegura igihugu cy’abaturanyi cya Uganda

Nyuma y’uko Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi bwana  Mashami Vincent ahamagaye abakinnyi 36 bo kuzashakamo abazahura na Uganda imikino 2 mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe k’isi kizabera muri Qatar mu 2022.

u Rwanda ruherereye mu itsinda E aho ruri kumwe na Uganda,Kenya na Mali. u Rwanda ni urwa nyuma muri iryo tsinda kuko rufite inota 1 mu mikino ibiri imaze kuba aho rwatsinzwe na Mali igitego 1-0  ndetse rukaba rwaranganyije na Kenya 1-1. Umukino ubanza uzahuza ibihugu byombi by’ibituranyi bigirana amahari mu kibuga, uzabera i Kigali tariki ya 7 Ukwakira 2021 mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kampala ku wa 10 Ukwakira 2021.

Amavubi arasabwa gutsinda iyi mikino yombi kuko akeneye kuzamuka mu itsinda n’ubwo bigoye. Bamwe mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent bamaze gutangira imyitozo aho higanjemo abakina imbere mu gihugu n’abahamagawe bwa mbere mu mavubi. Amavubi ategerejweho intsinzi. Abakinnyi n’umutoza wabo ndetse n’abandi bayobozi barizeza abanyarwanda intsinzi n’ubwo igoye ariko irashoboka. Abanyarwanda barasabwa n’abakinnyi kubashyigikira cyane kuko umukino wa mbere bazawakira bikazabafasha kuwutsinda