DRC yagejeje u Rwanda mu rukiko rwa ICC

DRC yagejeje u Rwanda mu rukiko rwa ICC

 May 24, 2023 - 06:13

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yareze u Rwanda mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC) ishinja Ingabo zarwo guhohotera abaturage bayo ndetse no gusahurayo amabuye y’agaciro.

Mu Cyumweru cyashize nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR-Congo, Christophe Lutundula yari i Geneva mu Busuwisi maze atangaza ko bagiye kugeza u Rwanda mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

https://www.thechoicelive.com/drc-igiye-kugeza-u-rwanda-muri-icc

Ku bw'ibyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Congo-Kinshasa yatanze icyo kirego biciye mu munyamabanga wa Leta ya DR-Congo muri Minisiteri y’Ubutabera, Rose Mutombo.

Ikirego yashyikirije ubushinjacyaha bwa ruriya rukiko ruherereye mu Buholandi, cyikaba cyakiriwe n’umushinjacyaha mukuru wungirije warwo, Mame Mandiaye Niang.

Iki ni ikirego RDC kandi inaregamo umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo; igashinja by’umwihariko Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuwuha ubufasha.

DRC yareze u Rwanda muri ICC ibicishije mu munyamabanga wa Leta ya DR-Congo muri Minisiteri y’Ubutabera, Rose Mutombo.

Kuri iyi mpamvu, Guverinoma ya DR-Congo mu kirego yatanze, yasabye ICC gutangiza iperereza ku bo yita ihuriro rigizwe na M23 na RDF ivuga ko bamaze igihe bakorera ubwicanyi mu Burasirazuba bwa RDC ndetse bakanahasahura amabuye menshi cyane y’agaciro.

Yasabye ICC kandi gufatira ibihano M23 ndetse n’abayitera inkunga, ku bwo "Guhonyora uburenganzira Mpuzamahanga bwa muntu" binyuze mu bikorwa bakoreye ku butaka bwa Congo hagati ya 2022 na 2023.

Icyakora, nubwo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yareze u Rwanda mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ntabwo u Rwanda rwigeze rusinya amasezerano ya Roma yashyize urwo rukiko.

Ibi bishatse kuvuga ko u Rwanda rutemera imikorere yarwo, ni imyanzuro rwafata itarureba, gusa waba uri muri uru rukiko cyangwa utarurimo ntibyababuza kugukurikirana yewe bakanaguha ibihano.