Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga umugore witwa Lesya n’umugabo we Valeriy bahisemo gushyingirwa bambaye impuzankano za gisirikare ubwo bari ku rugamba mu gihugu cya Ukraine. Muri aya mashusho aba bombi bari bagaragiwe n’abasirikare bagenzi babo bari batashye ubu bukwe.
Lesya n’umugabo we Valeriy bafashe icyemezo cyo gusezerana kubana akaramata nubwo bari ku rugamba mu bukwe bwitabiriwe n’abasirikare bagenzi babo bari kumwe ku rugamba mu mujyi wa Kyiv muri Ukraine.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bwa mbere n’umunyamakuru witwa Paul Ronzheimer ukorera ikinyamakuru cy’Abadage cyitwa Bild-Zeitung yerekanaga uyu mugore Lesya yambaye impuzankano za gisirikare afite indabo mu ntoki n’ivara ku mutwe ari kumwe n’umugabo we arinako abari aho bagaragaraga bishimiye kubabo.
Uyu mugore Lesya yasezeye mu kazi ke yakoraga ka burimunsi maze ajya gufatanya n’abandi ku rugamba mu rwego rwo kurinda agace atuyemo kuva intambara yo muri Ukraine yatangira mu kwezi gushize.
Aba bombi basezeranyijwe n’umusirikare mugenzi wabo wo mu idini rya Orthodox risengerwamo n’abantu batari bacye muri Ukraine.
Aya mashusho y’ubukwe bw'aba bombi nyuma y’igihe gito agiye hanze yarebwe n’abarenga 1,900,000 ndetse hanatagwa ibitekerezo bitandunye by’abantu babifurizaga ishya n’ihirwe.



Lesya na Valeriy basezeraniye ku rugamba bambaye impuzankano za gisirikare
Src: Daily Mail.
View this post on Instagram
