Perezida Zelenskyy yageneye ubutumwa u Rwanda

Perezida Zelenskyy yageneye ubutumwa u Rwanda

 May 26, 2023 - 05:41

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine wamushyikirije ubutumwa yagenewe na mugenzi we Volodymyr Zelensky.

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2023, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yageze mu Rwanda, mu ruzinduko rw’umunsi umwe yahagiriraga.

Minisitiri Kuleba yageze i Kigali avuye Addis-Abeba muri Éthiopie aho kuri uyu wa Gatatu yahuriye n’abayobozi b’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, mbere yo kubasaba gushyigikira igihugu cye mu ntambara gihanganyemo n’u Burusiya.

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko uretse ubu butumwa Perezida w'u Rwanda yashyikirijwe, we na Minisitiri Dmytro Kuleba "banaganiriye ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’uburyo bwo gushyigikira gahunda z’amahoro zigamije kurangiza aya makimbirane."

Icyakora Perezidansi y’u Rwanda ntiyigeze itangaza ibikubiye mu butumwa Perezida Zelensky yahaye mugenzi we w'u Rwanda.

Tubibutse ko Minisitiri Kuleba mbere yo kuganira n’Umukuru w’Igihugu yari yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Ni ibiganiro byasize u Rwanda na Ukraine bisinyanye amasezerano yerekeye iby’ubujyanama mu bya politiki.

Perezida Paul Kagame yakiye Minisitiri Dmytro Kuleba bagirana ibiganiro mu gihe yari yanahuye na Minisitiri Dr Vincent Biruta 

Mu butumwa Kuleba yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yaganiriye na Dr Biruta ku bijyanye na gahunda ya Perezida Zelensky yerekeye umugambi w’amahoro ukubiyemo ibijyanye no kubungabunga ubusugire bw’igihugu, umutekano mu by’ingufu, gufunguza imfungwa z’intambara no gutahukana abaturage u Burusiya bwatwaye bunyago.

Muri rusange akaba yavuze ko bifuza ubufatanye, ati: "Turashaka guteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi bwo mu kirere, ubwubatsi, uburezi n’ibijyanye n’imiti."

Akaba kandi yatangaje ko Ukraine iteganya gufungura ambasade mu Rwanda.