Umukuru w'igihugu Paul Kagame akaba yambitswe uyu mudali w'icyubahiro mu birori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 50 y’Ubwigenge bwa Bahamas, iki gihugu cyabonye kibukuye ku Bwami bw'u Bwongereza bwabakoronije guhera mu 1718 .
Uyu ni umudali uri hejuru y’iyindi yose muri Bahamas Perezida Kagame yawambitswe na Guverineri Mukuru Sir Cornelius Smith na Minisitiri w’Intebe Davis, mu kumushimira ubushuti budasanzwe yubatse hagati y’u Rwanda na Bahamas.


Perezida Kagame yambitswe Umudali usumba indi muri Bahamas
Muri ibi birori kandi, hakaba harimo abandi nka: Sir Cornelius Smith, Guverineri Mukuru wa Commonwealth wa Bahamas, Minisitiri w’Intebe wa Bahamas Philip Davisna Minisitiri w’Intebe wa Haiti Ariel Henry, n’Umunyamabanga Mukuru wa Comonwealth Patricia Scotland na Minisitiri w’Intebe Grenada Dickon Mitchell.
Tubibutse ko Perezida Kagame ari mu birwa bya Bahamas guhera mu mpera z'icyumweru gishize, aho akigerayo yakiriwe mu musangiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Philip Davis n’umugore we Ann Marie Davis mu murwa mukuru w'iki gihugu Nassau.
https://thechoicelive.com/perezida-kagame-ari-muri-bahamas


Perezida Kagame yambitswe Umudali w'icyubahiro mu birwa bya Bahamas
