Rayon Sports na Nyanza Fc zaguye miswi , Police Fc ihura n’uruvagusenya

Rayon Sports na Nyanza Fc zaguye miswi , Police Fc ihura n’uruvagusenya

 Oct 15, 2021 - 05:32

Mu Rwanda amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icyakabiri ararimbanyije imyiteguro akina imikino ya gicuti. Rayon Sports yananiwe kwikura I Nyanza naho Police Fc itsinda undi mukino.

Fc Nyanza yakira Rayon Sports.

Wari umukino w’amateka kuko aya makipe yombi niho yavukiye ndetse akahakurira n’ubwo Rayon Sports yaje kwerekeza I Kigali. Hari abadatinya kuyita Isaro ry’inyanza bashaka kuvugako amazi ashyuha ariko atibagirwa iwabo wa mbeho. Ibi bisobanuye ko Rayon izahora ari iy'i Nyanza.

Nyanza Fc arinayo yari yakiriye uyu mukino ni ikipe yavukiye I Nyanza iza no guhabwa izina rya Nyanza Fc byerekana ko ariyo ihagarariye ako karere ka Nyanza ndetse ikaba ishaka gutwara igikundiro abanye Nyanza bakunda Rayon Sports kuko ivugako ariyo kipe ihagarariye ako karere.

Ni umukino wabanjirijwe no gusura ingoro y’ibwami y’inyanza kuri Rayon Sports abakinnyi bayo berekwa ibyiza biri ibwami.

Ni umukino wari witabiriwe n’umuyobozi  w'Akarere ka Nyanza bwana Ntazinda Erasme.

Byaje gushyira kera umukino uratangira ni umukino waberaga kuri Stade ya Nyanza .

Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports bigaragarako irusha Nyanza Fc byaje gutuma Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinzemo igitego 1-0 bwa murumuna wayo Nyanza Fc cyatsinzwe na Steve Elumanga.

Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko Rayon Sports nk’ikipe nkuru ikarusha Nyanza byaje gutuma itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 63 cyatsinzwe na Willy Onana Essombe.

Nyuma gato umukino ujya kurangira ikipe ya Nyanza yaje kugaruka mu mukino byaje gutuma yishyura ibitego byombi uko ari 2 umukino urangira ikipe zombi zinganya. Ni umukino wari wiganjemo imvura nyinshi.

Undi mukino wahuzaga Mukura Victory Sport yari yakiriye Police Fc.

Ni umukino amakipe yombi yashakaga gutsinda, Mukura Victory Sport yari iri mu byishimo byo gutsinda Rayon Sports naho Police Fc yashakaga gutsinda umukino nyuma yo gutsindwa na Bugesera Fc.

Umukino watangiranye imbaraga  amakipe yombi arimo kwigana , nyuma gato Mukura Victory Sports yaje kwiharira umukino bituma ibona  igitego ku munota wa 4 gitsinzwe na Ntawuyigira Sedric .

Police fc yaje kwishyura ku munota wa 40 igitego  yari yatsinzwe. Igitego cyayo cyatsinzwe  na Danny Usengimana . Byaje gutuma igice cya mbere kirangira ikipe zombi zinganya umukino.

Igice cya Kabiri cyatangiranye kunganya ku mpande zombi ariko mukura Victory Sport igakomeza kuyobora umukino. Byaje gutuma ku munota wa 90+ 3 Mukura itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndizeye innocent byatumye umukino urangira Mukura Victory Sport itsinze 2-1 bya Police Fc.