Amagambo akakaye ku bimukira bazaturuka mu Bwongereza- Perezida Kagame

Amagambo akakaye ku bimukira bazaturuka mu Bwongereza- Perezida Kagame

 May 24, 2023 - 02:09

Nta muntu n’umwe twasabye gukorana cyangwa kohereza abimukira mu Rwanda amagambo ya Perezida Kagame yavugiye mu nama y'ubukungu arimo kubera muri Qatar.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari mu nama mpuzamahanga ku bukungu yiswe Qatar Economic Forum, irimo irabera muri iki gihugu cya Qatar yagize icyo avuga ku bimukira.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutigeze rusaba umuntu uwo ariwe wese gukorana narwo cyangwa kohereza abimukira mu Rwanda, ko ahubwo ari igitekerezo cyafashwe mu rwego rwo gukemura iki kibazo.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko hari ibindi bihugu byifuje kugirana n’u Rwanda ubufatanye nk’ubwo rwagiranye n’u Bwongereza.

Ku birebana n’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira, Perezida Kagame yagize ati:

"Mbere na mbere nta muntu n’umwe twasabye ko dukorana cyangwa kohereza abimukira mu Rwanda, ahubwo ni igitekerezo cyaje mu rwego rwo gukemura ikibazo."

"Ibibazo by’abimukira bishingiye ahanini ku busumbane buriho butuma habaho urwo rujya n’uruza ariko nanone umuzi w’ikibazo ushobora kuba umutekano muke mu bice bimwe na bimwe by’Isi."

Perezida Kagame avuga ko nyuma yo kumva iki kibazo ariho haherewe hashakwa ubufatanye n'ibindi bihugu mu gushaka umuti wo gukemura iki kibazo.

Ati "Ubufatanye bwacu rero bwaje mu rwego rwo kuvuga tuti twakemura iki kibazo dute? Aho rero niho twahereye iyo mikoranire igamije kongera gutuza abimukira na bo bakagira ubwisanzure bwo gukora ibyo bifuza gukora babikoreye ahantu hatekanye."